Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports y'Abagore yatsinze AS Kigali WFC ibitego 5-2 yegukana igikombe cya Super Coupe 2024 mu mukino wabereye kuri Kigali pele stadium.

Uyu ni umukino wabaye mbere y'uko hatangira umwaka mushya w'imikino mu bagore wa 2024-2025, ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 aho ikipe ya rayon sports yegukaniye iki gikombe.

Gikundiro y'abagore niyo yatangiye neza kuko Ku munota wa 10, yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mary Chavinda ku mupira yahawe na Kapiteni Nibagwire Sifa.

AS  Kigali yakomeje kugerageza uburyo bwo kubona igitego Ku munota wa 34 aho yateye koruneri maze Iradukunda Calixte yishyura igitego cya mbere.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 39, Nguema Odette yatsinze igitego cya kabiri cya AS kigali, amakipe ajya ku ruhuka e AS Kigali WFC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports irwana no kwishyura maze ku munota wa 62, Mary Chavinda atsinda igitego cya kabiri, kugeza ubwo yanageze ku munota wa 83, Rachael Muema Otola atsinda igitego cya gatatu.

Bigeze ku munota wa 87, Muhawenimana Hadidja yatsinze igitego cya kane cya Rayon Sports, nyuma bongeyeho iminota ine, Rayon sports yongeye kubona igitego cya gatanu cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeannine, ku munota wa 90+3. 

Umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali WFC ibitego 5-2 yegukana Igikombe cya Super Coupe mu Bagore, inahembwa miliyoni 5 Frw, mu gihe AS Kigali WFC yahawe 3 Frw.

Aya makipe yombi kimwe n'andi y'abagore aritegura imikino ya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 18 Ukwakira 2024.

The post Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-cya-super-cup-itsinze-as-kigali-wfc-5-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-cya-super-cup-itsinze-as-kigali-wfc-5-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)