REG BBC yatsinze Kepler BBC ihita yegukana umwanya wa gatatu muri BetPawa Playoffs - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya REG BBC yatsinze Képler BBC amanota 86 kuri 66 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo muri BetPawa Playoffs, wakinwe tariki ya 20 Nzeri 2024 muri BK Arena.

 

Uyu mukino wari uw'umunsi wa kabiri muri iyi mikino ya Playoffs mu gushaka ikipe yegukana umwanya wa 3, ikipe yasabwaga gutsinda imikino 2 , uyu mukino wagaragayemo ubushobozi bukomeye bwa REG BBC, yatsindaga kukinyuranyo cy'amanota menshi mu byiciro byose by'umukino.

Mu gace ka mbere, REG BBC yahise ifata icyerekezo cy'umukino itsinda amanota 28 kuri 17 ya Képler BBC, ibi bikaba byagaragazaga ko iri mu rugamba rwo gushaka umwanya wa gatatu.

Mu gace ka kabiri, REG BBC yakomeje gushimangira ubuhanga bwayo itsinda Képler BBC amanota 54 kuri 38, ikinyuranyo cy'amanota 16 kikaba cyarazamuye icyizere cy'iyi kipe cyo kwegukana intsinzi.

REG BBC yakomeje gutsinda mu gace ka gatatu aho yagiye ku manota 67 kuri 52 ya Képler BBC, ibintu byayihaye akarusho ko gusoza umukino ifite icyizere cyinshi cyo gutsinda.

Mu gace ka nyuma, REG BBC yashimangiye ubuhangange bwayo itsinda amanota 86 kuri 66, itsindira Képler BBC ikinyuranyo cy'amanota 20, ihita yegukana umwanya wa gatatu kuko yari yaratsinze umukino ubanza .

 



Source : https://yegob.rw/reg-bbc-yatsinze-kepler-bbc-ihita-yegukana-umwanya-wa-gatatu-muri-betpawa-playoffs/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)