REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup mu bagore nyuma yo gutsinda IPRC Huye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya REG W BBC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup mu cyiciro cy'abagore nyuma yo gutsinda IPRC Huye amanota 96-64, mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu.

REG WBBC yerekanye ubuhanga mu mukino wose, aho yihariye agace ka mbere n'amanota 24-13, ikomeza gushimangira imbaraga mu gace ka kabiri itsinda amanota 21-10.

Nubwo IPRC Huye yagerageje kwishyura mu gace ka gatatu ikarusha REG WBBC amanota 22-20, REG yongeye kugarura imbaraga mu gace ka nyuma, itsinda amanota 31-19, bihesha intsinzi ya nyuma y'amanota 96-64.

Iyi ntsinzi yashyize REG WBBC mu mwanya mwiza wo guhatanira igikombe cya Rwanda Cup, aho izakina n'indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ariyo APR W BBC yageze Ku mukino wa nyuma ikuyemo Kepler WBBC.



Source : https://yegob.rw/reg-wbbc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-rwanda-cup-mu-bagore-nyuma-yo-gutsinda-iprc-huye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)