RIB yataye muri yombi batandatu bakekwaho kwiba imodoka bakoresheje amayeri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ibikorwa byo gushaka abakekwa bose bigikomeje, hamaze gufatwa abasore batandatu, bafatanywe imodoka enye ziri hagati ya miliyoni 15 Frw na 20 Frw. Kuri ubu izo modoka zose zamaze gusubizwa ba nyirazo.

Bafatiwe mu turere twa Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi. Bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge. Dosiye zabo zamaze gutunganywa ndetse zashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Abafashwe bari bashinjwa gucura ibyangombwa nk'indangamuntu na carte jaune, noneho imodoka bakajya kuzigurisha bifashishije ibyagombwa mpimbano.

Muri iryo tsinda harimo ushinjwa gucura ibyo byangombwa nk'indangamuntu, carte jaune na kashe, babiri bafatwa nk'abacurabwenge b'ubwo bujura bahinduye indangamuntu zabo bagakoresha amazina atari ayabo, uwagendaga agakodesha imodoka ku mazina y'amahimbano, uwagiraga amasezerano y'ubukode ari na we wajyaga kuzigurisha n'undi washakaga abakiliya bagura izo imodoka.

Bose bakurikiranyweho ibyaha bitatu byo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibyo byaha byose bihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri n'imyaka 10.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abakodesha imodoka ko bagomba kugira amakenga, bagashishoza bakareka kwirukankira imari ishobora gishyira imitungo yabo mu kaga.

Ati 'Mbere yo guha umuntu imodoka yawe ngo ayitware, banza umenye uwo ari we, umenye aho ataha, ugenzure n'ibyangombwa, kuko twabonye ko aguha akarangamuntu [k'agahimbano]. Ufite uburenganzira bwo kwitegereza kuko imodoka ni iyawe.'

Dr Murangira yasabye kandi abagura imodoka nk'abari baguze ziriya enye kwirinda ibihombo bya hato na hato bitewe no kwirukira imari ishyushye utabanje gushizoza.

Ati 'Nka bariya baguze ziriya modoka enye barahombye. Irinde igihombo nk'icyo. Amafaranga ni ayawe irinde ibintu byo kugushyushya ngo imari itagucika. Shishoza unabanze ugenzure yewe unagere mu Kigo Gishinzwe Imisoro n'Amahoro urebe ko iyo modoka ari iye.'

Yibukije ko leta itanga amahirwe atandukanye yo kwihangira imirimo bityo bagomba kuyafatirana bakareka kwijandika mu mirimo igize ibyaha kuko RIB izabatahura uko bakabaye bakaryozwa ayo mabi.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bijyanye n'uko ibikorwa byo gutahura ibyo byaha bigikomeje, abashobora kuba baribwe imodoka zabo bagana RIB ndetse n'abazi ko bazitije bakongera gushishoza bareba ko zitagurishijwe nyamara bazi ko ziri mu kazi.

Umwe mu batekewe umutwe ni Masengesho Jean Bosco, utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Yari yibwe imodoka ya Hyundai Santa Fe 2010 ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw. Uwamukodesheje imodoka bari bemeranyije ko azayimarana iminsi ine.

Ati 'Nyuma y'iminsi ibiri RIB irampamagara imbaza niba mfite imodoka ndababwira ngo ndayifite, bati ese uri kumwe na yo? Mbabwira ko hari umuntu nayihaye, nyuma bambwira ko bayifashe iri kugurishirizwa mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe. Ucyakora barayigaruje ndetse nayishyikirijwe.'

Mugenzi we witwa Gatete Peter utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo na we yari yibwe imodoka ya Toyota RAV4 2008 yari ifite agaciro ka miliyoni 23 Frw.

Gatete yari yahaye imodoka ye uwo wigize umukiliya, undi asiga ibyangombwa bye agomba kuyimarana iminsi itanu.

Ati 'Umunsi wo kuyigarura ugeze, yambwiye ko abakiliya yari afite bahinduye gahunda bagiye kujya i Musanze, turabyemeranya, ambwira ko yiyongeje iminsi ibiri, irangiye ndamuhamagara yanga kunyitaba, ampa ubutumwa ko azayizana ku munsi ukurikiyeho na bwo muhamagaye biranga.'

Gatete abonye ko byanze ndetse imodoka ye ari kuyibona mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe yifashishije GPS, yitabaje RIB atanga ikirego nyuma y'iminsi ibiri imodoka iragaruzwa.

Ni mu gihe Seneza Olivier utuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro we yari yibwe imodoka ya RAV4 2006 yari ifite agaciro ka miliyoni 16 Frw.

Yatekewe umutwe n'abo bakura bamubwira ko bafite abanyamahanga bashaka kuyigendamo mu minsi itanu, arayitanga atazi ko yibwe.

Ati 'Mu kuyifata twasanze barayigurishije mu Karere ka Gicumbi. Uwayiguze yahise atoroka. Sinari nzi ko yibwe, nabibwiwe na RIB kuko njye numvaga iri mu kazi. Nanjye sinagize amakenga kuko bampaye indangamuntu yahinduwe sinabyitaho.'

Abo bose basezeranywaga ko bazajya bishyurwa ubukode bw'izo modoka bungana n'ibihumbi 50 Frw ku munsi. Bashimiye RIB na cyane ko urwo rwego rwamenye ko bibwe mu gihe bo batari babimenya ndetse nta n'amahirwe yo kongera kugaruza izo modoka yari ahari.

Abo bantu nibo bafashwe bakekwaho kwiba imodoka
Abari bibwe imodoka zabo bazisubijwe. Aha bari bazitwaye bazikuye ku Biro Bikuru bya RIB biherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali
Imodoka RIB yagaruzaga zari zaribwe, zashyirwaga ku Biro Bikuru byayo ari na ho ba nyirazo baziherewe
Ibyo ni ibyangombwa bihimbano abo bajura bacuraga bakabyifashisha mu kugurisha imodoka bibye
Ubwo Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yagezaga ku banyamakuru uburyo abiba imodoka z'abaturage bakoramo n'uko bamwe bafashwe
Ubwo Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yasabye abaturage kugira amakenga mbere yo gukodesha ibikoresho byabo anaburira abacyijandika mu byaha kubireka kuko bazafatwa bakaryozwa ayo mabi

Amafoto: Claude Kasiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-batandatu-bakekwaho-kwiba-imodoka-bakoresheje-amayeri-arimo-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)