RIB yerekanye abajura 45 bari bamaze kwiba arenga miliyoni 400 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bajura biganjemo abo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi, berekanywe kuri uyu wa 09 Nzeri 2024 ku cyicaro gikuru cya RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, bari hagati y'imyaka 20 na 35 y'ubukure.

Kugira ngo bibe abantu bakoreshaga amanyanga, nko guhamagara umuntu bakamubwira imibare akanda atabyitaho aye akaba aragiye.

Bakoraga nk'itsinda bafite n'aba-agent b'ibigo by'itumanaho bitandukanye bagahita babafasha kubikura ayo bibye mu gihe nk'icyo guhumbya.

Abo bajura biyise 'Abameni' babanzaga guhurira ahantu runaka, bakiga ku mugambi bagiye gukora mbese uko akazi k'umunsi kari buze kugenda ubundi bakigaba mu bice bitandukanye.

Mbere yo gufatwa, habanje gukorwa iperereza ryimbitse bamenywa uko bakora kugira ngo bafatirwe rimwe, nyuma bose batabwa muri yombi ndetse ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye.

Bakurikiranyweho ibyaba bitanu, birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro w'undi, kudasobanura inkomoko y'umutungo n'iyezandonke, ibyaha bihanishwa ibifungo biri hagati y'imyaka ibiri na 10.

Dr. Murangira ati 'Mu mezi arindwi kugeza muri Nyakanga 2024 bari bamaze kwiba 424, 493, 991 Frw. Abo ni abatanze ibirego. Bajyaga kuyakoresha ibikorwa bitandukanye birimo no kuguriramo ababyeyi babo inzu n'ibindi, ari na yo mpamvu ababyeyi babo batashakaga gufatanya na twe ngo bafatwe.'

Uretse Rusizi, hari n'abafatiwe mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge Kirehe na Muhanga.

Dr. Murangira yavuze ko ibyo byaha bishobora kwirindwa kuko ahenshi abajura baba bakina n'amarangamutima y'abantu, aho usanga biyitirira inzego n'ibigo runaka, utagira amakenga akakubwira imibare ukanda ku bwa serivisi abeshya ko agiye kuguha, wayuzuzamo amafaranga akaba aragiye.

Murangira ari 'Hari uguhamagara akakubwira ati 'hano ni ku ishuri umwana wawe yigaho, twakumenyeshaga ko bamugonze'. Agahita akupa, undi akaguhamagara ati 'hano ni kwa muganga bakaguhamagara mu izina, bakagusaba amafaranga yo kumwitaho', kwa guhungabana kwawe kutagira amakenga ukaba urayatanze, ukibuka ko washutswe nyuma yo kukwiba.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko abo bajura biyitirira inzego zitandukanye, zaba iza leta iz'abikorera ndetse n'iz'iyobokamana.

Uyu muyobozi yagaragaje ko nubwo hari abibwe bashutswe, hari n'abagize uruhare mu kwibwa kwabo, atanga ingero nk'uwo biba yumvaga ko ari guha ruswa nk'umuntu ushobora kumuha serivisi agombwa ku buntu.

Yatanze urugero nko kuri Polisi y'Igihugu aho abajura bajyaga ahakorewe ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bakihererana uwatsinzwe, bakamwizeza ko bazamufasha gukora ikizamini cyihariye.

Icyo gihe bahitaga batwara nimero ye, bagakora ubutumwa buhimbano bakabumwoherereza bamumenyesha ko azaza gukora ku itariki runaka, nyuma bakamusaba amafaranga y'iyo serivisi ahawe, uwashutswe akisanga amafaranga yarariwe n'abajura.

ACP Rutikanga ati 'Uwo araza akagera ku kibuga, agasanga yarabeshywe. Bene uwo ntavuga ko yibwe, n'iyo wamuhamagara ntashobora kuza kuko na we yisanze ari mu cyaha cya ruswa.'

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Gahungu Charles yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze ubwo bujura butizwa umurindi n'abakoresha simukadi zitabanditseho kugira ngo badatahurwa.

Uyu muyobozi yavuze ko habonetse icyuho mu kubarura simukadi z'abaturage, ari yo mpamvu uyu munsi nta muntu wemerewe kubarurira simukadi ku muhanda.

Mu bayobozi bari mu gikorwa cyo kwerekana abajura 45 biba abantu bakoresheje amayeri, uhereye iburyo barimo Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere RURA, Gahungu Charles, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Bonface
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yaburiye abiba abantu bifashishijwe amanyanga, avuga ko nta kabuza bazatahurwa bose uko bakabaye bakaryoza amabi bakoze
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hari n'abibwe bumvaga ko bari gutanga ruswa
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere RURA, Gahungu Charles yagaragaje ko abajura bibaga abaturage bifashihijwe simukadi zitababaruyeho, yemeza ko icyo kibazo ubu cyahagurukiwe
Abajura 45 batawe muri yombi
Abajura 45 batawe muri yombi batuye mu turere twa Rusizi, Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge, Kirehe na Muhanga

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-abajura-45-bari-bamaze-kwiba-arenga-miliyoni-400-frw-ku-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)