RIBA yijeje umusanzu mu kubaka ikoranabuhanga ryo kurinda amakuru y'abakenera serivisi z'ubwishingizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutseho mu nteko rusange ya gatatu y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi, Rwanda Insurance Brokers Association-RIBA iba buri mwaka, kuri iyi nshuro ikaba yarabaye hagati yo ku wa 11-14 Nzeri 2024.

Uru rugaga ruhuriza hamwe abari mu rwego rw'ubwishingizi bo mu Karere, hakareberwa hamwe ibibazo biri muri uru rwego n'uko byabonerwa umuti, amahirwe ari mo ndetse n'uko rwarushaho gutanga umusanzu mu buryo bunyuranye.

Mendies Mhiribidi, yagize ati 'Twaganiriye no ku ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano [AI] twibaza uko twakorana n'urubyiruko rushoboye mu bijyanye n'ikoranabuhanga kugira ngo hashyirweho uburyo bugezweho aho abantu bazarushaho kubona serivisi nziza.'

'Twasabye ibigo gushora imari mu ikoranabuhanga, kumva abakiliya babo neza, no guteza imbere serivisi zabo zigahuzwa n'ibyo abakiliya bakeneye.'

Umuyobozi Ushinzwe Ishami rya Politiki n'Amategeko y'Urwego rw'Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Nsengiyumva Bernard, yagaragaje ko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga rihuza abahuzi mu bwishingizi, ibigo by'ubwishingizi ndetse n'abakenera serivizi z'ubwishingizi kugira ngo imikorere y'uru rwego irusheho kunoga kandi igere no kuri benshi.

Yagaragaje ko kandi kugira ngo uru rwego rutere imbere hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi muri gahunda zigamijwe kumvisha abaturage umumaro w'ubwishingizi kuko byagaragaje ko benshi batabikozwa.

Nsengiyumva yagize ati 'Ese ibikoresho by'ikoranabuhanga dufite uyu munsi nka telefoni byadufasha iki, ikiba gisabwa ni uko abahuza mu bwishingizi n'ibigo by'ubwishingizi bafatanya n'abakiri bato bafite ubumenyi mu by'ikoranabuhanga kugira ngo hagire iry'ubakwa rigenewe imirimo yabo. Ntabwo turabona uguhuza hagati y'abo mu ikoranabuhanga n'urwego rw'ubwishingizi.'

Yasabye abahuza mu bwishingizi ko bagomba kugira uruhare rukomeye mu kumvisha abaturage umumaro w'ubwishingizi kugira ngo uru urwego rukomeze rushinge imizi.

Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, igaragaza ko umubare w'abafata ubwishingizi mu Rwanda ungana na 1.6% by'abaturage barwo. Muri Afurika abari munsi ya 1% ni bo bafata ubwishingizi butandukanye.

Muri iyi nteko hagaragajwe ko kugira ngo urwego rw'ubwishingizi rwaguke ibigo bitanga izi serivisi bikwiye guhindura imikorere, bigatanga izijyanye n'ibigezweho cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n'ibibazo by'ihindagurika ry'ikirere no kuzirikana inzego zirimo urw'ubuhinzi rufatiye runini Afurika.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance, Ngoga Alain, yagarageje ko abahuza mu bwishingizi ari ingenzi kuko batanga umusanzu mu kugeza serivisi zabo kure kandi bikagira ingaruka ku nyungu z'ikigo.

Ati 'Icyo gukora ni ugushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kuko byinshi ni ho ubu bikorerwa.Tugiye kongeramo imbaraga tuzane byinshi byiza kugira ngo tubone umusaruro mwiza.'

Kuri ubu SanlamAllianz General Insurance, ikorana n'abahuza barenga 14 ku isoko ryabo n'aba-agent barenga 345, akaba ari bo bagira uruhare rungana na 60% ku nyungu y'iki kigo.

Kimwe mu byo Banki Nkuru y'u Rwanda ishishikariza abari mu rwego rw'ubwishingizi harimo guhanga udushya mu ikoranabuhanga [insurtech].

Ibi bisaba gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo urwego rw'ubwishingizi rurusheho gutera imbere no kujyana n'igihe, havugururwa uburyo bw'ubwishingizi butandukanye harimo kugurisha ubwishingizi, uburyo bwo gukemura ibibazo bishingiye ku bwishingizi, imicungire y'ibigo by'ubwishingizi, gutanga serivisi zinoze ku bakiliya no gusuzuma ibyateza ingorane.

Hari kandi kubashishikariza gushyiraho na gahunda zishyigikira politiki y'igihugu y'ikoranabuhanga mu by'imari [fintech] no guteza imbere imikoranire hagati y'inzego za Leta n'abikorera.

Uru rugaga ruhuriza hamwe abari mu rwego rw'ubwishingizi bo mu Karere, hakareberwa hamwe ibibazo biri muri uru rwego n'uko byabonerwa umuti
Iyi nteko rusange yari yitabriwe n'ibigo by'ubwishingizi bikorera mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RIBA, Mendies Mhiribidi, yavuze ko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga ryo kurinda amakuru y'ibigo by'ubwishingizi n'abakiliya babyo
Umuyobozi Ushinzwe Ishami rya Politiki n'Amategeko y'Urwego rw'Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Nsengiyumva Bernard, yagaragaje ko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga rihuza abahuzi mu bwishingizi n'ibigo by'ubwishingizi
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance, Ngoga Alain, yagarageje ko abahuza mu bwishingizi ari ingenzi kuko batanga umusanzu mu kugeza serivisi zabo kure
Muri iyi nteko hagiye haba ibiganiro bitandukanye
Iyi nteko rusange yabereye kuri Classic Lodge mu Karere ka Musanze
Umuyobozi Mukuru wa RIBA, Mendies Mhiribidi, ageza ijambo ku bari bitabiriye ibirori byo gusoza iyi nteko rusange
MUA Insurance Rwanda ni yo yateye inkunga ibirori byo gusoza inteko rusange ya gatatu ya RIBA
Nkusi Arthur yari umuhuza w'amagambo
Ku mugoroba wo gusoza iyi nteko rusange abari bayitabiriye bari baserutse mu myambaro gakondo itandukanye igaragaza umuco Nyafurika
Dj Ira ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye inteko rusange ya RIBA

Amafoto: Shumbusho Djasiri, Munyemana Isaac




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/riba-yijeje-umusanzu-mu-kubaka-ikoranabuhanga-ryo-kurinda-amakuru-y-abakenera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)