Robertinho yanyuzwe na rutahizamu we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko anyuzwe n'urwego rw'abakinnyi be barimo na rutahizamu Fall Ngagne utariyereka abakunzi b'iyi kipe neza.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Senegal nyuma yo kugera mu Rwanda akaba yaragize ikibazo cy'imvune ariko akaba yarakize neza ndetse yatangiye imyitozo n'abandi kimwe n'Umurundi Richard Ndayishimiye na we wari umaze igihe arwaye igifu yatangiye imyitozo.

Nyuma y'umukino wa gicuti Rayon Sports yaraye itsinzemo Esperence, Robertinho yavuze ko yanyuzwe n'urwego abakinnyi be bariho barimo Fall Ngagne ko ari umukinnyi mwiza igihe ari cyo kizabyerekana.

Ati "Ni umukinnyi mwiza, ufite impano ariko umupira w'amaguru ni igihe, reka turebe icyo igihe kizerekana."

Yakomeje avuga ko ubu intego ari ukubaka ikipe ikomeye ibindi by'amagambo avugwa atabyitayeho.

Ati "Tugomga kubaka ikipe ikomeye ni ko kuri, njye ntibindeba abavuga vuga, njye ngomba gukora akazi kanjye, intego yanjye ni ukubaka ikipe ikomeye yahangana n'uwo ari we wese."

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ikina umunsi wa 4 wa shampiyona tariki ya 21 Nzeri 2024 na Gasogi United, ni mu gihe imikino 2 ya mbere ya shampiyona itagenze neza aho yanganyije n'Amagaju na Marines FC.

Fall Ngagne arimo kugenda yemeza umutoza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yanyuzwe-na-rutahizamu-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)