Rubavu: Umuturage yatewe n'uwitwaje intwaro waturutse muri RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugizi wa nabi bikekwa ko ari Umusirikare wa RDC, uwo mu Ihuriro rya Wazalendo cyangwa umurwanyi wa FDLR yateye uru rugo mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, aturutse mu kibaya gihana imbibi n'u Rwanda.

Ubwo yageraga kuri uru rugo, yagerageje kwiba inka za Mfitumukiza, ariko nyuma yo kumwumva yatabaje, abaturage baramutabara, uyu mugizi wa nabi asubira muri iki kibaya yaturutsemo yiruka.

Bivugwa ko mu rwego rwo gutera ubwoba abanyerondo bagiye gutabara Mfitumukiza kugira ngo batamufata, yirutse arasa mu kirere. Icyuma kimeze nk'inkota yari afite cyo yagitaye aho.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangarije IGIHE ko uwateye urugo rwa Mfitumukiza ari umuturage washakaga kwiba.

Ati "Ni umuturage waje kwiba. Yaje kwiba avuye ahitwa mu Kibaya ariko ntacyo yabashije kwiba kuko abaturage bacu bamutesheje, aranabacika. Wenda ikidasanzwe ni uko yari yaje yitwaje intwaro. Muri uko kuducika yarashe, ariko nta muntu yigeze arasa. Yarashe ahari ari gukanga kugira ngo abone uko acika abaturage, ahibagirirwa igikoresho kimeze nk'inkota."

Meya Mulindwa yabajijwe imiterere y'ahantu uyu mujura yaturutse, agira ati "Ni umupaka nyine w'ubutaka, abantu baba bareba mu Rwanda. Ntabwo ari kure ariko ntabwo hatuwe, harimo ubutaka butagira ubugenzura. Ni igisambu kiri aho gusa."

"Ntabwo [kwinjira] biborohera, nuko aba yitwikiriye ijoro kandi nabwo aba yabigize umushinga, akareba uko azinjira ariko twahashyize ingamba zikaze, ntabwo umuntu yatwinjirira mu buryo bumworoheye. N'iyo yari kuzitwara, ntiyari kuziheza kuko ni hanini ku buryo umuntu atakwambukana inka ngo azigeze mu kindi gihugu, abantu bamureba."

Ku gicamunsi cya tariki ya 29 Kanama 2024, na bwo uwo bikekwa ko ari umusirikare wa RDC yarashe inzu y'umuturage mu karere ka Rubavu, amena ibirahuri byayo, yangiza n'igipangu.

Icyo gihe Rugomboka Daniel utuye hafi y'umupaka muto (Petite Barrière) yabwiye IGIHE ko nta muntu n'umwe uyu muntu yakomerekeje.

Ati 'Uriya musirikare yaje arasa amasasu menshi, yafashe inzu duturanye, ibirahure byo ku madirishya byamenetse ndetse aya masasu yangije ku gipangu no ku bikuta.'

Kuva umubano w'u Rwanda na RDC wazamba mu 2022, mu bice byegereye umupaka humvikanye kenshi abitwaje intwaro bagerageza guhungabanya umutekano w'abatuye mu karere ka Rubavu. Aba barimo abo ubuyobozi bw'iki gihugu cy'abaturanyi cyemera ko ari abasirikare bacyo.

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y'ingabo z'u Rwanda, Gen Maj Nkubito Eugène, mu kiganiro yagiranye n'abikorera bakorera i Rubavu, yasobanuye ko impamvu ibikorwa nk'ibi by'ubushotoranyi ari uko ingabo z'u Rwanda zidafite ububasha hakurya y'imipaka.

Yagize ati 'Hakurya y'imipaka ni ahantu tudashinzwe gukurikirana ibyaho no kugira uko tubigena. Barabyigenera uko babishaka. Ni yo mpamvu inshuro nyinshi uzumva hariyo abaturwanya, ukumva hariyo FDLR.'

Gen Maj Nkubito yavuze ko nubwo haba ibikorwa bito byo guhungabanya umutekano w'i Rubavu bituruka muri RDC, ingabo z'u Rwanda zifite ubushobozi bwo guhangana na byo, zikabitsinda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-urugo-rw-umuturage-rwatewe-n-uwitwaje-intwaro-waturutse-muri-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)