Ruhango: Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi mu karere yafungiwe rimwe n'umugore we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko Byiringiro Emmanuel yafashwe ku wa 28 Nzeri 2024, asanzwe mu bikorwa bya siporo bisoza icyumweru cy'akazi.

Bamwe mu batanze ayo makuru bavuze ko uyu muyobozi afunganywe n'umugore we, ariko ntibasobure neza ibyabamufungishije.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yemereye IGIHE iby'aya makuru, ndetse avuga ko koko n'umugore we yaje gufungwa nyuma ye.

Ati "Ayo makuru koko ni yo, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere yafashwe ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, nyuma yaho n'umugore we arafatwa. Ariko iby'umugore we byo ntabwo nabivugaho kuko ntabwo ari umukozi w'Akarere.''

Meya Habarurema yakomeje agira ati "Uyu muyobozi wafashwe ari mu maboko ya RIB, ishami rya Ruhango, burya kenshi ibyo umuntu abazwa ntabwo tubyinjiramo, ariko akekwaho ruswa.''

Yakomeje avuga ko bategereje ibizava mu iperereza rya RIB, kugira ngo bamenye nyakuri ibikubiye mu byo aregwa.

Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize hari ibibazo bishingiye ku birombe byatutumbye muri Ruhango, aho byavugwagamo n'abayobozi, ibyatumye n'Inama Njyanama y'Akarere ibyinjiramo ngo ibicukumbure n'ubwo ibyavuye muri iryo sesengura bitigeze bijya ahabona.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere muri Ruhango yatawe muri yombi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umuyobozi-w-ishami-ry-ubuhinzi-mu-karere-yafungiwe-rimwe-n-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)