Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba hatabagaho kubeshyana no gusumbanya abatuye isi, amaraso y'umuturage w'Amerika, ay'Umuyahudi se, ay'umunyaburayi, yakabaye afite agaciro nk'ay'Umunyarwanda.

Nyamara iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi, usanga bwa burenganzira bw'ikiremwamuntu bahoza mu kanwa, bureba abazungu gusa, naho abirabura bagafatwa nk'ubwoko bwaremewe kurenganywa, kugera n'aho batemererwa kwihitiramo ibirengera ubuzima bwabo.

Urugero ni nk'uburyo bwo guhangana n'iterabwoba, aho abazungu bemerewe ibikorwa byose, birimo no kuvogera ibindi bihugu, kugeza batsembye abantu bose bafatwa nk'ibyihebe. Si ngombwa ubutabera butangwa n'inkiko.

Amerika cyangwa Israel ntireba ngo uyu ni umwana cyangwa umugore. Iyo ishaka kwikiza 'icyihebe' kimwe, Bin Laden cyangwa Hassan Nasrallah, n'inzirakarengane ibihumbi ziri hafi aho zibigenderamo, icyo cyihebe gipfa gusa kuba cyavuyemo umwuka!

Isi rero koko ntigira ubutabera, ahubwo irangwa n'indimi ebyiri. Muzarebe nk'iyo uRwanda rufashe ingamba zo kurwanya ibikorwa by'iterabwoba birwugarije, byitwa ubushotoranyi no 'guhonyora uburenganzira bwa muntu'! Ba bandi bajya muri Pakistan, Afghanistan, Irak, Iran, Syria n'ahandi kwicirayo Bin Laden n' ibindi byihebe bya al qaeda, nibo baba aba mbere mu kwamagana uRwanda, kenshi banagendeye ku makuru y'impuha.

Niba Israel igaba igitero simusiga muri Iran kigahitana Hassan Nasrallah wa Hezbollah, iyo Amerika n'umuryango mpuzamahanga muri rusange ukabifata nk'uburenganzira bwa Israel bwo kwirengera, kandi nibyo, kuki iyo Rusesabagina yizanye mu Rwanda, akaburaniahwa mu buryo bukurikije amategeko, byo byitwa icyaha cyo' gushimuta'.

Mu maso y'abihaye ububasha bwo kugena uko uRwanda n'Abanyafrika muri rusange bagomba kubaho, Hassan Nasrallah ni icyihebe, Rusesabagina akaba 'impirimbanyi ya demokarasi'!

Mu mboni z'ibyo bihangane bitegeka isi, kujya muri Iran gusenya ibirindiro bya Hesbollah ni ibyo gukomerwa amashyi, naho gukumira ibitero bya FDLR biva muri Kongo, ni 'ubushotoranyi' bw'u Rwanda!

Ibyo bikangisho ariko amaherezo bizata agaciro, kuko amateka yamaze kutugaragariza uburenganzira budatangwa nk'mpano, ahubwo buharanirwa. Ibi Abanyarwanda babyumva neza kurusha undi wese, kuko babuvunikiye kandi bakabugeraho, nubwo kwibohora ari urugamba ruhoraho.

Hezbollah kuri Israel ni nka FDLR ku Rwanda. Bikwiye kumvikana bityo, wenda hagasigara ubushobozi n'ingamba za buri gihugu mu kurwanya ibyihebe byacyo.

Leta ya Kongo-Kinshasa ishyigikiye FDLR yagombye kwitegura ingaruka nk'izigera kuri Iran ishyigikiye Hezbollah, ikareka gukorana n'umurozi kuko amaherezo azayimaraho urubyaro.

Perezida Kagame nta gihe adasobanura ko ntawe uRwanda ruzasaba uruhushya cyangwa imbabazi, igihe cyose bizaba ngombwa kurinda umutekano warwo. Ubushake burahari, kandi burya nibwo bukururira n'ubushobozi.

The post Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rusesabagina-ku-rwanda-ni-nka-hassan-nasrallah-kuri-israel/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusesabagina-ku-rwanda-ni-nka-hassan-nasrallah-kuri-israel

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)