Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kamena 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na France24, aho yatangarije icyo gitangazamakuru ko bafite amakuru ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa byo gufatanya n'imitwe yitwaje intwaro kandi yari yaranditse ibaruwa ivuga ko abihuzwe kugirango ahabwe imbabazi.

Rusesabagina ntiyihishira, mu mpera z'icyumweru gishize yabonanye n'abambari b'imitwe yitwako itavuga rumwe n'u Rwanda kandi nayo ubwayo itavuga rumwe, ayisaba guhaguruka bakamukurikira ngo bakabohoza u Rwanda.

Bitandukanye n'ubushize, Rusesabagina yahinduye imvugo ntakivuga ko azakoresha intwaro cyangwa ngo avuge ko bafite abasirikari nubwo yabitaga abahinzi bakeneye amasuka ashaka kuvuga ko ingabo ze za FLN zikeneye imbunda, Rusesabagina yagarukanye ubukana buruta ubwambere ashaka kugaragaza ko Leta yatowe n''abaturage iyobowe na Perezida Kagame, hari impamvu zikomeye zo kuyikuraho; imbere y'interahamwe n'abahakana Jenoside Rusesabagina yarekuye ibinyoma bimeze nkibyavugirwaga kuri Radio rutwitsi ya RTLM.

Mu ijambo rye Rusesabagina yagarutse kukuvuga FPR nkuko ingoma ya Kayibanda na Habyarimana yavugaga ingoma ya cyami! Mu Ijambo rye, Rusesabagina yavuzeko, umuturage ahinga FPR igasarura ashaka kumvikanisha ko abaturage ari abaja ba FPR bakiri mu buhake.

Muri gahunda y'imiturire Rusesabagina yavuze ko mu Rwanda hubakwa imidugudu we akayibona nka gereza.Yibagiweko itangazamakuru ryateye imbere ko ntakintu kikibera mu muhezo, yibagirwa uburyo abaturage batuzwa mu midugudu ari abavanywe mu manegeka hashyira ubuzima bwabo mu kaga, n'abakene batabashije kwiyubakira inzu.

Iyo bagejejwe mu midugudu bahabwa amatungo abafasha kwiteza imbere, abana babo babona amashuri hafi n'ibindi. Imyidagaduro hafi. Ubwo buzima, Rusesabagina yabwise ubwa Gereza. Abayobozi batandukanye barimo n'abakuru b'ibihugu iyo basuye u Rwanda basura niyo midugudu.

Mu gukomeza gushaka umujinya n'uburakari ngo abo yabwiraga bange FPR nubwo itabasaba kuyikunda, Rusesabagina yavuzeko ubushomeri buri kuri 90, mbese muri miliyoni 13 abafite akazi ni ibihumbi 130 gusa. Inganda zose abikorera abakozi ba Leta baba abasirikari abaganga, abarimu abapolisi, abahinzi borozi, kuri Rusesabagina ni 10%.

Mu kwitaka Rusesabagina yivuga imyato akavuga uburyo yasohotse muri gereza nijoro abagororwa bakamukorera imirongo ibiri akanyuramo n'icyubahiro bakamusaba kubabera umuvugizi; ibi bitandukanye n'uburyo avuga ko yari afungiye ikuzimu akorerwa iyicwarubozo.

Rusesabagina yavuzeko mu Rwanda harimo Gereza 19 zifungiyemo ibihumbi birenga 300, icyambere yabeshye ku mubare wa gereza ziri mu Rwanda kuko ni 13 anabeshya ku mfungwa ziri muri ayo magereza.

Mu ibaruwa isaba imbabazi yandikiye Umukuru w'Igihugu, Rusesabagina yagize ati 'Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'

Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bikamuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n'aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wawundi washize impumu akibagirwa icyamwurukansaga.

Ubu yongeye gusubira mu bijyanye na politiki avuga ku Rwanda, ndetse yageze n'aho asaba abantu kumwiyungaho, ati 'njye nditeguye, mwe muriteguye?'

Uyu mugabo yavuze ko 'n'iyo banca umutwe sinarota ndeka politike kandi nicyo gituma ubushobozi bwose bw'inzira y'ibiganiro, y'amatora n'umuheto ni byaba ngombwa, tuzabikoresha kandi mu minsi iza turatangira ihuriro ryacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta iz' abandi bose.'

Ikigaragara Rusesabagina yazanye umujinya n'ishyaka rikomeye ariko ari kwirinda ibyamufunze kuko ibimenyetso ahamagarira abantu gusanga FLN byari ku mugaragaro. Arakoresha inzira izimije. Ariko se niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

The post Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rusesabagina-niyisanga-i-kigali-azongera-kuvuga-ko-ari-imfubyi-mbirigi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusesabagina-niyisanga-i-kigali-azongera-kuvuga-ko-ari-imfubyi-mbirigi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)