Rusizi: Imiryango 22 yubakiwe inzu mu mafaranga yinjijwe na Pariki ya Nyungwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 24 Nzeli 2024, ubwo Akarere ka Rusizi n'Ikigo 'Nyungwe Management Company' gishinzwe imicungire ya pariki ya Nyungwe batuzaga imiryango 10 mu nzu eshanu zubatswe mu buryo bw'ebyiri muri imwe.

Iyi miryango 10 yatujwe ije yiyongera ku yindi yahatujwe irimo ine yatujwe mu cyiciro cya mbere n'indi umunani yatujwe mu cyiciro cya kabiri.

Nyirahagenimana Francine yavuze ko kubakira abasigajwe inyuma n'amateka bituma bitinyuka, agashima ubuyobozi bw'u Rwanda bwakuyeho akato n'ihezwa ryabakorerwaga ubu abana babo bakaba bigana n'abandi mu mashuri, ndetse n'ababyeyi babo bakaba baritinyutse.

Ati 'Ubu tubona umuyobozi tukamusuhuza mu gihe mbere twabonaga umuyobozi tukiruka tukajya kwihisha mu bihuru. Pariki ya Nyungwe, uruhande rwa Cyamudongo, ba mukerarugendo baraza bakayisura amadevize basiga yubatse izi nzu, ubu umuntu wajya gutemamo igiti nanjye nabanza ngahangana nawe'.

Nyiranzabahimana Alvera, wahawe inzu mu cyiciro cya gatatu yari amaze imyaka ibiri n'igice abana na sebukwe mu nzu y'ibyondo ariko sebukwe agahora ahigira kuzamwirukanana n'umuhungu we.

Ati 'Imana ishimwe nanjye bampaye inzu ngiye kubona amahoro, ndashimira abayobozi bantoranyije nshimire na gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo'.

Umukozi wa Nyungwe Management Company, ushinzwe guhuza Pariki ya Nyungwe n'abayituriye, Ntihemuka Pierre yavuze ko izi nzu zubatswe muri gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukeragendo n'abaturiye pariki.

Ati 'Impamvu bikorwa bitya ni uko Pariki igomba kubaho neza n'abayituriye bakabaho neza. Iyo hari ikibazo muri pariki twiyambaza abaturage ndetse n'iyo hari ibibazo pariki iteza zijya kubayituriye, niyo mpamvu tugomba kubitaho'.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza bakazirinda kwangirika.

Ati 'Turabasaba rero ko bazikorera isuku, cyane ko umufatanyabikorwa yabahaye ibikoresho byose by'isuku'.

Abatujwe muri izi nzu eshanu zubatswe mu cyiciro cya gatatu buri muryango wahawe ibilo 25 bya kawunga, 25 by'umuceri 25 by'ibishyimbo, litilo eshatu z'amavuta yo guteka, amabase, amasafuriya, amasahane n'ibindi.

Izi nzu zubatse mu Mudugudu wa Rwamaraba, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu w'Akarere w'akarere ka Rusizi zatwaye miliyoni 183Frw.

Ni inzu zubatse neza zifite ibikoni n'ubwiherero
Abatujwe muri izi nzu bahawe ibikoresho bya miliyoni 2,6Frw
Visi Meya Habimana yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza bakazigirira isuku
Nyungwe Management Company ivuga ko gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo bituma Pariki n'abayituriye batabangamirana
Abayobozi babwiwe abubakiwe ko aya mahirwe aba mu bihugu bike ku Isi
Abasigajwe inyuma n'amateka bishimira ko batagihezwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imiryango-22-yubakiwe-inzu-mu-mafaranga-yinjijwe-na-pariki-ya-nyungwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)