Rusizi: Imwe mu miryango yahinduye gucana inyuma ubucuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo muco wadutse wagarutsweho n'abaturage bo mu Murenge wa Bugarama, bagaragaza ko hari ubwo umugabo n'umugore bemeranywa kuri gahunda yo kuba umugore yazana undi mugabo nk'abari guca inyuma uwo bashakanye kandi nyamara babiziranyeho.

Icyo gihe ngo umugabo akora ibishoboka byose kugira ngo abagwe gitumo nta kirakorwa hagati y'umugore we n'uwo mugabo washakaga kumuca inyuma, hanyuma bagahita bamuca amafaranga bifuza nk'ufatiwe mu cyuho.

Abaganiriye na TV1 bagaragaje ko hari imiryango myinshi yabigize ubucuruzi nubwo bagaragaza ko ari ikibazo gikomeje gufata intera.

Umwe yagize ati 'Hari ubwo bemeranywa, umugore akabwira umugabo we ko ari bugume munsi y'igitanda yabona undi mugabo winjiriye umugore we amaze kwiyambura agasohokamo akamera nk'aho abafashe, ubwo agahita aca uwo mugabo amafaranga kugira ngo amurekure.'

Undi ati 'Bibaho cyane, hari n'umwarimu wigishaga hano hafi byabayeho, yateretaga umugore w'abandi, aragenda abyumvikanaho n'umugabo. Ni uko aza gusaba umwarimu ko yazamusura ariko umugabo yari aho. Bamaze kwiyambura abagwa gitumo, bahita bamuca ibihumbi 400 Frw.'

Ku rundi ruhande ariko, usanga abo bagabo babifatirwamo baba baca inyuma abagore babo bashakanye.

Iyo babafashe bakabaca amafaranga, bahitamo kwitabaza abo basize mu rugo. Umugabo ahamagara wa mugore we babana ngo azane amafaranga yo kwishyura kandi akabikora, ibyo aba baturage bagaragaza ko ari ihohoterwa riba rikorewe uwo mugore.

Ati 'Bamara kumufata agahamagara umugore ngo amuzanira amafaranga, undi na we akayazana. None se yabigenza ate? Ni ihohoterwa aba akorewe ariko nta kundi.'

Undi ati 'Ni ihohoterwa kuko umutungo we aba yawusohoye akawujyana mu bidakwiriye, ayo mafaranga yagatunze abana.'

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse kuburira abaturage bo muri uyu mu Murenge wa Bugarama, ko uwo muco atari mwiza, kandi ko bakwiye kwirinda ibyaha bijyanye n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose by'umwihariko irishingiye ku gitsina n'irikorerwa mu ngo.

Ifoto igaragaza ikibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imwe-mu-miryango-yahinduye-gucana-inyuma-ubucuruzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)