Rutsiro: Hegitari 1200 z'imisozi yangijwe n'isuri zigiye gucibwaho amaterasi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 11 Nzeli 2024, ubwo batangizaga ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2025A. Ni igikorwa cyabereye mu kagari ka Mwendo ahamaze gucibwa amaterasi ku buso bwa hegitari 58.

Rutsiro ni kamwe mu turere tugize uruhererekane rw'imisozi y'isunzu rya Congo-Nil. Iyi misozi yahozeho ishyamba Gishwati-Mukura, abaturage baritema bagira ngo babone aho guhinga no gutura gusa kubera isuri ubutaka bwangiye butakaza intungabihingwa umusaruro uragabanuka.

Mugorozi Athanasie, ufite umurima mu misozi yamaze gucibwaho amaterasi y'indinganire yabwiye IGIHE ko ubutaka bwe butarangizwa n'isuri yezaga ibiro 300 by'ibigori, ariko ngo kubera isuri umusaruro wabyo waragabanutse ugera ku bilo 30.

Ati 'Twarahingaga twashyiramo ifumbire isuri ikayitwara umusaruro ukaba muke ariko kubera ko badukoreye amaterasi dufite icyizere ko nitubona imvura ihagije tuzongera tukabona umusaruro mwinshi'.

Uwimana Genereuse yavuze ko yezaga ibigori byinshi n'ibishyimbo agahunika mu mitiba n'ibigega ariko ngo umusaruro wari waragabanutse cyane kubera isuri.

Ati 'Icyo mbona cyakorwa kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera ni uko amaterasi nk'aya yagera ahantu hose atari, kuko afata ubutaka ifumbire ntitwarwe n'isuri'.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango ARCOS, Dr Sam Kanyamibwa avuga ko aya materasi yatangirijweho igihembwe cy'ihinga cya 2025A, bayaciye muri gahunda y'umushinga MULAKILA wo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima mu turere twa Rutsiro na Ngororero uzamara imyaka 30.

Ati 'Igikorwa cyo guca amaterasi kizamara imyaka itatu ariko ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibidukikije bizamara imyaka 30. Hano mu Karere ka Rutsiro tumaze guca amaterasi kuri hegitari 400, ariko tuzakomeza kuko duteganya gukora amaterasi kuri hegitari 1200 bitarenze imyaka itatu.'

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB, sitasiyo ya Gakuta, Kimenyi Martin, yasabye abahinzi bakorewe amaterasi y'indinganire kwita ku mbuto baterewe no gutegura hakiri kare aho bazahunika umusaruro kugira ngo utazangirikira mu iyanika n'iyanura.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko kuva igikorwa cyo guca amaterasi cyatangira bamaze gukora amaterasi y'indinganire ku buso bwa hegitari 6000, ndetse ko iki gikorwa gikomeje kuko bagifite imisozi itaracibwaho amaterasi.

Ati 'Abaturage icyo tubasaba ni ugufata neza ibi bikorwaremezo baba begerejwe no kubibyaza umusaruro. Turabasaba guhingira ku gihe ku buryo bitarenze itariki 20 Nzeri, bose bazaba bamaze gutera, ikindi tubasaba ni ugukoresha inyongeramusaruro kugira ngo bazabone umusaruro mwinshi kuri hegitari babashe kwihaza mu biribwa'.

Abafite imirima mu materasi yaciweho amaterasi y'indinganire bahawe ishwagara, ifumbire mvaruganda n'imborera mu rwego rwo gusubiza mu butaka intungagihingwa zatwawe n'isuri.

Mu Karere ka Rutsiro batangije igihembwe cy'ihinga cy'umuhindo
Mu Karere ka Rutsiro imisozi ikunze kwibasirwa n'isuri iri gucibwaho amaterasi y'indinganire
Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Sam Kanyamibwa yavuze ko bateganya guca amaterasi ku buso bwa hegitari 1200 mu Karere ka Rutsiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-hegitari-1200-z-imisozi-yangijwe-n-isuri-zigiye-gucibwaho-amaterasi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)