Ruzajya rukora litiro 2000 mu isaha: Ibyo wamenya ku ruganda rukora umwuka ubikwamo intanga z'inka rugiye kubakwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwuka ni ingenzi cyane mu gukonjesha ibintu bitandukanye kuko ugeza ku kigero cya 196°C munsi ya zeru.

Ibi bituma wifashisha mu nganda zitandukanye nko gukonjesha imashini zitandukanye, kubika ibiribwa byangirika, mu buvuzi nko mu kubika no gutwara neza amaraso, intanga n'ibindi.

Mu bworozi bw'u Rwanda uwo mwuka wifashishwa mu kubika neza intanga ziterwa inka kuko ziba zikeneye kugenda mu bukonje bwinshi kugira ngo zitangirika.

Uruganda rushya ruzubakwa mu Karere ka Kayonza rukazatwara agera kuri miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Solange Uwituze yabwiye IGIHE ko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora uwo mwuka uwo mwuka (liquid Nitrogen) ungana na litiro 2000 ku isaha.

Ati 'Ni uruganda ruzubakwa i Kayonza. Tuzatwara agera kuri miliyari 1 Frw. Ubusanzwe uwo mwuka twawukuraga mu nganda ebyiri dufite zirimo urwa Rubona (ruherereye i Huye) n'urwa Rubilizi ruhereye mu Mujyi wa Kigali.'

Izo nganda zindi na zo zifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 2000 za liquid nitrogen mu isaha ukifashishwa mu kubika no kugeza intanga zitangwa n'ibimasa by'icyororo biba kuri Sitatiyo ya RAB ya Songa mu Karere ka Huye.

Iyo sitasiyo iherereye mu Murenge wa Kinazi yaganewe hegitari 393 zagenewe kororeraho ibimasa bitanga intanga z'icyororo,

Ni umushinga uzafasha abo mu Burasirazuba basanzwe bazwiho gukora ubworozi bwagutse kubonera intanga hafi, bakongera umusaruro.

Ni mu gihe kuko abo borozi garagaza ko bagihura n'ibibazo birimo kutazibonera igihe, kuzitera ntizifate n'ibindi bituma bayoboka ibyo gukoresha imfizi zisanzwe.

Umwe mu bororera mu Karere ka Nyagatare witwa Bindebe William yagize ati 'Kenshi ntabwo zifata. Nkanjye nateresheje intanga inka enye zose ntizafata. Kandi nishyuye amafaranga. Binyobeye rero nzirekera imfizi.'

Mugenzi we witwa Muyango Peter na we wororera i Nyagatare yavuze ko izo ntanga zabikwaga nabi, abazitera na bo ntibaboneke bikaba ikibazo.

Ati 'Uhamagara veterineri inka yarinze ugasanga yagiye guterera undi mworozi, akakugeraho inka yarindutse kuko aba akeneye guhembwa akayitera inka ntifate. Tubonye intanga zibikwa hafi na byo byadufasha.'

Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi mu buryo butaziguye. Nko mu bworozi, aborora ingurube uyu munsi bafashwa kubona intanga z'ayo matungo mu gihe gito cyane hifashishijwe drones.

Abajijwe niba iryo koranabuhanga ritafasha no mu kugeza intanga z'inka ku borozi bikozwe vuba, Dr Uwituze yavuze ko bigoye cyane bijyanye n'uko intanga z'inka zikenera ubukonje bwinshi kurusha iz'ingurube.

Ati '[Kuzitwara hifashishijwe drones] biragoye. Impamvu ni uko intanga z'ingurube zitwarwa kuri 17oC ari yo mpamvu byoroshye kuzitwara muri drones. Naho intanga z'inka zitwarwa mu bukonje bwinshi cyane (-196 oC). Ni na yo mpamvu bigoye kuzitwara muri drones.'

Uyu muyobozi yasobanuye ko gushyira ubwo bukonje bwinshi cyane mu dupfunyika dutwarwa na drones bigoye, icyakora yemeza ko bakibikorera ubushakashatsi ku bufatanye na Zipline Rwanda, ikigo gifite izo ndege zitwara.

Gutera intanga hifashishijwe uburyo bugezweho ni bimwe mu byo aborozi bagirwa inama mu kongera umukamo no kwirinda indwara imfizi isanzwe ishobora kuba ifite ikayanduza inka.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 inka 109.209 zatewe intanga hifashishijwe uburyo bugezweho.

Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwakomeje gukora uko rushoboye mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi byatumye umukamo ugera kuri litiro z'amata zingana na miliyari.

Uwo musaruro w'amata wari uvuye kuri litiro miliyoni 776, bituma n'amakusanyirizo y'amata na yo yiyongera agera ku 134 avuye kuri 56 yabarurwaga mu 2017.

Byagizwemo urihare kandi no guteza imbere gahunda zitandukanye zituma inka ziyongera ariko zikaba zimwe zitanga umusaruro, kuko nko mu Muri Kame 2023, mu Rwanda hari inka 1,644,692 habariwemo n'izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Gutera inka intanga hifashishijwe uburyo bugezweho byongera umukamo bikarinda inka kugira indwara za hato na hato



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruzajya-rukora-litiro-2000-mu-isaha-ibyo-wamenya-ku-ruganda-rukora-umwuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)