Rwamagana: Abafite inzu z'ubucuruzi zishaje bahawe amezi atatu yo kuzivugurura cyangwa zigafungwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babimenyeshejwe binyuzwe mu mabaruwa bandikiwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana abateguza ko nyuma y'amezi atatu nibatazivugurura bazafungirwa imiryango.

Mu bandikiwe amabaruwa harimo abafite ibinamba, Banki ya Kigali, abafite amagaraje, abafite inzu z'ubucuruzi zishaje ariko zikorerwamo, Sitasiyo ya Merez, Dereva Hoteli n'abandi benshi bafite ibikorwa binini mu Mujyi wa Rwamagana ariko usanga bakorera mu nyubako zitajyanye n'igihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko bandikiye abafite inzu z'ubucuruzi n'ibindi bikorwa mu bibanza biri mu Mujyi rwagati ariko bitajyanye n'igihe kugira ngo babivugurure bijyane n'igihe kuko bamaze amezi menshi babibasa.

Yavuze ko ari ibintu bimaze igihe kinini ariko ko abenshi ntacyo bahinduye ku byo bari bemeranyijwe n'ubuyobozi.

Ati 'Twandikiye abacuruzi bo muri Rwamagana bahafite ibibanza binini birimo ibikorwa by'ubucuruzi ariko mu by'ukuri ugasanga imiterere y'inyubako bahafite cyangwa ikindi gikorwaremezo kitajyanye n'igishushanyo mbonera cyateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'abaturage kandi abantu bose bagishijwe inama ndetse n'Inama y'Abaminisitiri yarangije ku cyemeza.'

Visi Meya Kagabo yakomeje avuga ko ba nyiri izo nzu nubwo bakoranye inama kenshi kuri ubu babahaye amezi atatu azarangira tariki 30 Ugushyingo 2024, nyuma y'iyo tariki ngo nta kindi gikorwa cy'ubucuruzi kizaba cyemerewe gukorerwa aho hantu.

Ati 'Ntabwo ari integuza y'uko tuzabafungira ahubwo nyuma y'aho abazafungura bizaba bisa n'ibinyuranyije n'amategeko.'

Yavuze ko bamaze amezi atandatu n'abamaze amezi umunani bakoranye inama n'ubuyobozi bw'Akarere bakabereka ko bifuza kubafasha kuvugurura inzu zabo zikajyana n'igishushanyo mbonera cy'Akarere ariko ngo nta n'umwe wateye intambwe ngo nibura Akarere gatinda kumufasha.

Kagabo Richard yavuze ko kuvugurura izi nzu no kubaka ibi bibanza biri mu Mujyi wa Rwamagana rwagati ari inyungu za ba nyiri ubutaka kuko aribo bafite inyungu nyinshi binatuma abo bakodesha bahakorera n'ibikorwa byabo bihabwa agaciro kurushaho.

Igishushanyo mbonera giherutse kugaragazwa cyerekanye ko Umujyi wa Rwamagana uzagukira mu mirenge itandatu ariyo Kigabiro, Muhazi, Gishari, Mwulire, Munyiginya na Musha. Uyu Mujyi kandi uzaba ufite indi iwunganira irimo uwa Nyagasambu, Muyumbu, Nyakariro na Karenge.

Abafite inzu z'ubucuruzi zishaje mu Mujyi wa Rwamagana bahawe amezi atatu yo kuzivugurura cyangwa zigafungwa
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard yavuze ko batanze mezi atatu yo kuvugurura inzu zishaje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abafite-inzu-z-ubucuruzi-zishaje-bahawe-amezi-atatu-yo-kuzivugurura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)