Rwamagana: Abaturage barashinja Gitifu w'Umurenge kubaziza kuvugisha itangazamakuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage ni abatuye mu Mudugudu wa Kibaza babwiye BTN ko hari serivise zirimo nka Girinka no guhabwa imbabura bahabwa ari uko babanje guha ruswa y'amafaranga ubuyobozi bw'umudugudu.

Ibi ngo byiyongeraho andi mafaranga y'irondo bakwa n'abayobozi mu mudugudu kandi ntibayahererwe inyemezabwishyu ndetse n'iryo rondo ridakora.

Aya makuru abaturage bamaze kuyatanga, bavuga ko ari bwo Umuyobozi w'Umurenge wa Fumbwe, Muhirwa David yaje akababwira ko abavuganye n'itangazamakuru nta serivise bazongera guhabwa kuko babikoze nta we bamenyesheje.

Umwe yagize ati 'Gitifu w'Umurenge ari mu nteko y'abaturage yaratubwiye ngo tubanze tumubwire amazina y'abahamagaye abanyamakuru'.

Undi yakomeje ati 'Babajije umugore uvuga ko yahawe inka ayiguze, ahagurutse ngo agire icyo avuga Gitifu ati 'wagiye guhamagara itangazamakuru wabibwiwe na nde? ibyo bintu ni nde ubizi?' icara hariya uzajye kubaza uwo mwaguze iyo nka. Gitifu yamubwiye ko atazongere kubona inka kuko yasuzuguye abayobozi ukajya guhamagara itangazamakuru kereka nibongera gukora urutonde rw'abazihabwa'.

Undi yongeyeho ati 'Gitifu w'Umurenge yaje mu nteko y'abaturage aravuga ngo wa munyamakuru wanyu ari hehe ngo tumuhe na 'megabytes? Yaravuze ngo uwo munyamakuru aho ari hose naze abihuze neza ariko ntiyari ahari. Yabwiye uwo waguze inka wari ugiye kubaza ikibazo ngo kuva yarahamagaye itangazamakuru azajye kukibaza ku karere. Turibaza niba kuvugana n'itangazamakuru ari icyaha'.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Fumbwe ushyiwa mu majwi, yahakanye yivuye inyuma ibivugwa n'aba baturage.

Ati 'Banampamagaye bamwe muri iki gitondo, nababwiye ngo uwabibabwiye ni ushaka kuzamura umwuka mubi. Niba hari ushaka serivise naze nyimuhe n'ubu ngubu'.

Ubushakashatsi bw'Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane, 'Transparency International Rwanda' bwasohotse mu 2020 bwagaragaje ko hakiri icyuho gikomeye mu gutanga amakuru kuri ruswa n'akarengane aho nko mu 2019, abantu batanze amakuru kuri ruswa bari 339 gusa, mu gihe ibindi bibazo byakiriwe n'uyu muryago byose hamwe byari 6342.

Ubwoba ni bwo bwaje ku isonga mu bituma abaturage badatanga amakuru kuri ruswa aho abagera kuri 86,8% mu bakoreweho ubushakashatsi batigeze batanga amakuru kuri ruswa mu 2019.

Uyu muryango wagaragaje ko hari ibibazo wagiye ukurikirana bigaragaza ko hari abaturage batanze amakuru ya ruswa bikabagiraho ingaruka mbi, cyane cyane bikozwe n'inzego z'ibanze.

Abaturage barashinja ubuyobozi bw'Umurenge wa Fumbwe kubikaniza bubaziza kuvugisha itangazamakuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-barashinja-gitifu-w-umurenge-kubaziza-kuvugisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)