Rwamagana: Babangamiwe no kuba ibiro by'Akagari kabo biri mu kandi Kagari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo abaturage bavuga ko bamaze igihe kinini babwira ubuyobozi aho ibiro by'Akagari ka Ruhimbi byubatswe mu Kagari ka Bwinsanga, mu gihe abaturage ba Bwinsanga bo ibiro by'Akagari kabo byubatswe kure bagasaba ko byashyirwa mu nyubako ikorerwamo n'akandi Kagari.

Bigaruka Pierre utuye mu Mudugudu wa Rwagahaya mu Kagari ka Ruhimbi yavuze ko ku giti cye yumva hanashyizweho umuganda wo kwiyubakira ibiro by'Akagari yawitabira cyane kugira ngo bibakureho ipfunwe ryo kujya kwakira serivisi mu kandi Kagari ngo nubwo ari hafi yabo.

Ati 'Byaba ari byiza kurushaho tubaye tugize ibiro by'Akagari mu Kagari kacu ntacyo byaba bitwaye, Bwinsanga nabo bagahamana Akagari kabo, kwambuka tujyayo harimo akantu k'ipfunwe.'

Undi muturage wo mu Kagari ka Bwinsanga yijujutiye ubuyobozi bwafashe inyubako ibegereye bukayitiza abayobozi bo mu kandi Kagari, bo bakaba bakomeje kujya gushakira serivisi kure nyamara hafi yabo hari inyubako yakagombye gukoreramo ubuyobozi bw'Akagari kabo.

Ati 'Njye birambabaza cyane ukuntu tujya gushaka serivisi ku biro by'Akagari kacu biri kure bikorera ku Murenge kandi hano hafi yacu hari inyubako iri mu Kagari kacu ikoreramo akandi Kagari, kuva hano ugerayo ni igare rya 200 Frw cyangwa moto ya 500 Frw. Niba nta nzu yo gukoreramo bafite kuki ataribo bajyanye kure twe bakatwegereza ubuyobozi hafi, none barabicuritse aba aritwe tujyanwa kure.'

IGIHE yamenye ko inyubako ikoreramo ibiro by'Akagari ka Ruhimbi kuva yakuzura ariko Kagari konyine gakoreramo mu gihe abo mu Kagari ka Bwinsanga bakora urugendo bajya ku Murenge ahari inyubako zishaje zikorerwamo n'Akagari kabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugishakira igisubizo kuko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka bashyizemo amafaranga yo kubaka ibiro bishya by'Akagari ka Ruhimbi.

Yagize ati 'Icyo kibazo turakizi, twamaze kurambagiza ubutaka ku buryo nako kari mu tugari tuzubaka muri uyu mwaka w'ingengo y'imari kimwe n'ahandi hatari utugari. Hari utugari twagiye dusenywa n'ibikorwaremezo bitandukanye naho twamaze kubona ubutaka tugiye kubakaho muri uyu mwaka kuburyo iki kibazo kigiye gukemuka.'

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko iki kibazo cyatewe n'uburyo haciwe imbibe aho usanga hari aho Akagari uanga kubatswe aho Akagari kagabanira n'akandi bigatuma biba ngombwa ko gakorera aho hafi, yavuze ko bamaze kubona ko atari byiza ari nayo mpamvu bagiye kububakira ibiro by'Akagari kabo.

Ibiro Akagari ka Ruhimbi gakoreramo byubatswe mu Kagari ka Bwinsanga, mu gihe abahatuye bo bajya gushaka serivisi kure



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-babangamiwe-no-kuba-ibiro-by-akagari-kabo-biri-mu-kandi-kagari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)