Rwamagana: Umusore yaheze mu muferege agiye gukuramo batiri ya telefone, hitabazwa Polisi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mujyi wa Rwamagana hafi ya sitasiyo ya Engen ahari umuferege munini upfundikiye ureshya na metero 100. Uyu musore yaguye muri uyu muferege ahagana saa Sita akurwamo ahagana saa Saba n'igice.

Bamwe mu bari bahari ubwo uyu musore yajyaga muri uwo muferege babwiye IGIHE ko yagiyemo ubwo umugabo w'umukire yaparikaga imodoka telefone nto ikamucika ikagwamo. Uyu musore hamwe n'undi mwana biyemeje kuyikuramo bakoresheje ibiti abahemba 500 Frw. Hasigaramo batiri uwo mugabo arayireka arigendera.

Umwe ati 'Nyuma umukire yahebye arigendera, uriya musore rero ucuruza isambusa abwira umwana ngo ajyemo aramuhemba, umwana arabyanga ahitamo kwigiramo ngo ayikuremo. Yamanutse agiye kuvamo biranga no gusubira inyuma biranga.'

Undi mugabo wabibonye yavuze ko uyu musore ucuruza isambusa ari we wigiriye inama yo kujya muri uwo muferege kugira ngo akuremo batiri isanzwe igura 2500 Frw ngo azayigurishe.

Ati 'Yagiyemo turindira ko avamo biranga ni ko guheramo kuriya. Isomo nkuyemo ni uko ushobora gukurikirana ibintu biri ahantu habi ukaba wahagwa, abantu dukwiriye kumenya ubwenge tugashakishiriza mu bintu bizima.'

Nyuma y'isaha n'igice uyu musore yamaze muri uyu muferege igice kimwe kiri hejuru ikindi kiri hasi. Hitabajwe Polisi y'Igihugu yaje isenya igice cy'uwo muferege gikora kuri kaburimbo ubundi imukuramo ari muzima.

Dukuzumuremyi nyuma yo gutabarwa na Polisi y'Igihugu yayishimiye ndetse anashimira Imana yamutabaye akava mu muferege ari muzima. Yavuze ko yagiyemo aziko byoroshye ariko nyuma yo gukora urugendo rurerure yinjiramo akanakuramo batiri kuvamo byagoranye cyane.

Ati 'Imana ibahe umugisha baramfashije, nibazaga ukuntu ndibuvemo bikanshanga Imana ishimwe rero yo ibikoze.'

Bamwe mu baturage bari bashungereye ubwo bakuragamo uyu musore bashimiye Polisi y'Igihugu ku butabazi bwa vuba yakoze, kuko bamukuyemo nyuma y'iminota mike hakagwa imvura nyinshi.

Dukuzumuremyi yari yahezemo hitabazwa Polisi
Dukuzumuremyi yavuye mu muferege afite na batiri yari yinjiyemo agiye gushaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-yaheze-mu-muferege-agiye-gukuramo-batiri-ya-telefone

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)