Rwanda Shima Imana ikomeje kuzuza umunezero i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku isaha ya Saa Saba zuzuye abantu batari bake bari bamaze kugera muri Stade Amahoro.

Saa Munani ni bwo umushyushyarugamba yateruye  avuga ko abantu bagiye kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu mbyino.

Rwanda Shima Imana ya 2024, ifite umwihariko wo gushima Imana ku byo igejeje ku Rwanda mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibyishimo by'ababyinnyi byajyaniranaga n'iby'abakristo harimo n'abagiye babasanga bagafatanya kubyinira Imana.

Imbyino zakurikiwe n'indirimbo ya mbere ya Rwanda Shima Imana Mass Choir irimo abahanzi batandukanye.

Batangiye basaba abitabiriye guhaguruka bagashima Imana kandi ko hari impamvu zirenga ibihumbi zo kuririmbira Imana.

Nyuma abayobora iri sengesho bafashe uruvugiro batangira bashimira Imana ku bwo kuba yararinze abanyarwanda n'abayobozi b'igihugu.

Maze indirimbo zirimo 'Hariho Impamvu' zirushaho guhembura ibihumbi by'abantu bateraniye muri Stade Amahoro.

Abahanzi batandukanye bakomeje kwakuranwa barimo Tonzi, Ben, Prosper Nkomezi, Gabby Kamanzi na Chryso Ndasingwa.

KANDA HANO UREBE UKO BYIFASHE

">

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147296/rwanda-shima-imana-ikomeje-kuzuza-umunezero-ibihumbi-byabateraniye-muri-stade-amahoro-amaf-147296.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)