RwandAir igiye guhagarika ingendo zijya Cape Town - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, gusa RwandAir ntiyigeze itangaza impamvu yacyo.

Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 27 Ukwakira 2024, ndetse abagenzi bafite tike za nyuma y'iyi tariki basabwe kwegera RwandAir kugira ngo bafashwe.

Mu 2018 nibwo RwandAir yari yatangije ingendo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y'Epfo, ariko indege yabanje kunyura i Harare muri Zimbabwe, ifata cyangwa isiga abagenzi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y'iminsi mike RwandAir ihagaritse ingendo yakoreraga mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

RwandAir igiye guhagarika ingendo zerekeza i Cape Town



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-ingendo-zijya-cape-town

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)