Serivisi zo gutanga ibimenyetso bishingiye ku bumenyi ziboneka mu Rwanda zayobotswe n'amahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yahurije hamwe abahanga mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n'abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika no ku Isi, kugira ngo baganire ku iterambere ry'uru rwego muri Afurika.

Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rwahisemo gushyira imbere ubutabera, rubihamirisha ishyirwaho ry'Ikigo cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI.

Ati 'Mbere y'uko RFI iba igice cy'urwego rw'ubutabera mu Rwanda, guca imanza zimwe na zimwe zasabaga ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi byari bimeze nko gutera inzuzi. Ariko ubu dufite ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bishobora kujyanwa mu rukiko, ibituma ubutabera bukora neza kurushaho.'

Yagaragaje ko ubu bushobozi bw'u Rwanda busigaye bunabyarira umumaro ibihugu by'amahanga.

Ati 'Uretse gutanga ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi bigatanga ubutabera mu Rwanda, ubu RFI irimo gutanga umusanzu no mu Karere.'

RFI ikomeje kwesa imihigo mu gutanga serivisi zishingiye ku buhanga kuko kuva nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37,363.

RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano [ADN], guhangana n'ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n'inyandiko n'izindi.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko iyi nama iri kubera i Kigali hazarebwa ingorane zigikoma mu nkokora uru rwego n'uko zabonerwa umuti.

Ati 'Ibyaha bigenda bihindura isura bijyanye n'iterambere, iki ni cyo gihe ngo Umugabane uhagurukire hamwe turebe uburyo twakemura ibibazo bijyanye no gukora ibyaha.'

Umwaka ushize u Rwanda rwahawe kwakira Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy], kubera urwego rwari rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi. Iki kigo gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose.

Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr. Antonel Olckers, yavuze ko 'AFSA yiyemeje gufasha abahanga mu bya siyansi, guteza imbere uru rwego himakazwa gufasha abakorewe ibyaha n'ababishinjijwe kubona ubutabera bukwiriye, no gufasha inzego z'ubutabera kubona ibimenyetso bihagije bishyigikira iperereza.'

Biteganyijwe ko igikorwa cya nyuma cy'iyi nama ari ugutera ibiti bya gakondo 100 muri Pariki y'Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], kikazakorwa n'abakomeye baturutse mu bice binyuranye bayitabiriye.

Minisitiri Ugirashebuja, yagaragaje u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwiza mu gutanga serivisi zijyanye no kugaragaza ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yavuze ko iyi nama iri kubera i Kigali hazarebwa ingorane zigikoma mu nkokora uru rwego n'uko zabonerwa umuti
Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr Antonel Olckers, yavuze ko AFSA yiyemeje gufasha abahanga mu bya siyansi no guteza imbere uru rwego himakazwa gufasha abakorewe ibyaha n'ababishinjijwe kubona ubutabera bukwiriye
Inama ya AFSA2024 ni bwo bwa mbere yari ibaye
Aba ni bamwe mu bakozi ba RIB bari bitabiriye iyi nama
Iyi nama yaberewe muri Kigali Convention Centre, KCC
Iyi nama yari yitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye
AFSA2024 yahurije hamwe abahanga mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n'abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika n'Isi

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/serivisi-zo-gutanga-ibimenyetso-bishingiye-ku-bumenyi-ziboneka-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)