Seychelles yiyemeje gutangiza gahunda y'abajyanama b'ubuzima ikoreshwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bayobozi basuye bimwe mu bikorwa by'ubuzima mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024. Mu bikorwa basuye harimo ibitaro bya Nyamata n'ibigo Nderabuzima bitandukanye, bagaragarizwa uko abajyanama b'ubuzima bafasha abaturage umunsi ku munsi.

Minisitiri w'Ubuzima wa Seychelles, Peggy Vidot, yavuze ko impamvu baje kwigira ku Rwanda Ibijyanye no kwegereza ubuvuzi abaturage ari uko rugeze ahashimishije cyane mu kwifashisha bamwe mu baturage baba bahuguwe mu kuvura bagenzi babo.

Yavuze ko babonye ko kuba abaturage bavura bagenzi babo bibafasha cyane mu kutazahazwa n'uburwayi.

Ati 'Birashimishije ko ubu buvuzi butangwa n'abaturage ubwabo, aribo bajyanama b'ubuzima ibi bituma abaturage bagira icyizere kuri serivisi bahabwa bikabarinda kuzahazwa n'uburwayi. Ubu buryo bw'imikorere y'abajyanama b'ubuzima natwe iwacu tuzagerageza kubukoresha turebe.'

Kuri ubu abajyanama b'ubuzima ni rumwe mu rwego rwafashije u Rwanda mu kugabanya malaria n'izindi ndwara aho Abanyarwanda babiri muri batatu barwaye malaria bavurwa nabo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin aherutse gutangaza ko mbere bajyaga babarura abantu miliyoni esheshatu barwaraga malaria ku mwaka none ngo basigaye ari ibihumbi 500 bakaba baragabanutse ku kigero cya 90%.

Mu bindi abajyanama b'ubuzima bakora harimo kuvura impiswi, gufasha imiryango kuringaniza imbyaro, gukurikirana abagore batwite, gutanga ibinini by'inzoka ku bana bato ndetse no kugira inama abaturage muri buri mudugudu kubijyanye n'ubuvuzi.

Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa abajyanama b'ubuzima barenga ibihumbi 58, aho buri Mudugudu habarurwamo abagera kuri bane.

Minisitiri w'Ubuzima wa Seychelles, Peggy Vidot, yasobanuriwe uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kuvura abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/seychelles-yiyemeje-gutangiza-gahunda-y-abajyanama-b-ubuzima-ikoreshwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)