Spiro ntivuga rumwe n'abamotari bayishinja serivisi mbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bamotari bavuga ko ubwo bahabwaga moto n'uru ruganda rubaguraniye izo bari bafite bumvikanye ko bazajya bazikanikirwa ku buntu ndetse bakajya bongererwa umuriro muri batiri bakishyura 7500 Frw ku cyumweru.

Ibi ngo si ko byose byakozwe kuko mu magaraje y'uru ruganda abakozi ba Spiro babishyuza amafaranga yo gukanika moto batarayavuganye bikiyongreraho no kuba ibikoresho bisimbura ibishaje kubibona ari ingorabahizi bamwe bikabicira akazi cyangwa bikabateza ibihombo.

Umukozi ushinzwe kwita ku bakiliya muri Spiro Rwanda, Atete Benigne yabwiye IGIHE ko ikibazo cyo gusimbuza ibikoresho bishaje cyashakiwe umuti wo gukorana n'andi magaraje atari ay'iki kigo gusa.

Yagize ati "Twatangiye dufite amagaraje abarirwa muri atatu mu myaka ibiri ishize kuko moto zari nshya zikeneye abakanishi bazi kuzikora twarabahuguye. Twangaga ko abamotari bazajya mu yandi magaraje bataramenya gukanika moto zacu bigatera ikibazo. Kuko turi kongera moto mu muhanda turi kongera amagaraje arimo n'ibikoresho bisimbura ibishaje".

"Uko isoko rigenda ryaguka na twe turi kugenda dukorana n'andi magaraje atari aya Spiro tugashyiramo n'ibikoresho kugira ngo turwanye icyo kibazo cyo kuvuga ngo umumotari yabuze igikoresho gisimbura igishaje cyangwa yasanze umurongo muremure ku magaraje ya Spiro".

Yavuze ko ubu bamaze kugira amagaraje arenga arindwi mu hihugu harimo aya Spiro n'andi ashobora gukanikirwamo moto zabo ndetse ko hari n'andi bateganya kongeraho harimo n'ayo mu ntara.

Yasabye abamotari gushakira serivise zabo no mu yandi magaraje kuko bari kugenda bakorana na yo.

Ku kijyanye n'abamotari bishyuzwa amafaranga y'igaraje bavuga ko atari mu masezerano bagiranye, Atete yavuze ko ibyo bisa no kwitiranya ibyo bumvikanye.

Ati "Abakozi bacu bo mu magaraje ni twe tubihembera ariko umumotari aba agomba kwishyura igikoresho asimburijwe, twe icyo tumuhera ubuntu ni iyo serivise yo gukanika. Ntibivuze rero ko nta mafaranga yishyura mu igaraje ubwo barabyitiranya".

Yasobanuye ko moto zonyine zitishyura amafaranga mu igaraje na make ari iziri mu gihe cya garanti batanga. Iki gihe cya garanti ni igihe moto itaragenda ibirometero 20.000 naho gusanirwa moto zitishyujwe amafaranga yo gukanikwa byo ni mu gihe itararenza ibilometero 150.000 by'urugendo.

Ibyo byose iyo birangiye ni bwo umumotari noneho aba avuye mu maboko ba Spiro Rwanda moto ikaba iye burundu kandi akajya yimenyera buri kimwe akacyiyishyurira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-ntivuga-rumwe-n-abamotari-bayishinja-serivisi-mbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)