Sugira Hubert Hategekimana yerekanye intsinzi izanwa no kugira intego - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro ngarukakwezi cyiswe 'Kigali Family Night' gitegurwa na Sugira kikagaruka ku ngingo zinyuranye zijyanye n'imibanire.

Ikiganiro cy'uku kwezi cyabereye i Kigali ku wa 7 Nzeri 2024 gifite insanganyamatsiko ijyanye no kugira intego bigeza ku ntsinzi ndetse kinagaruka ku byaranze ubuzima bwa Dr. Myles Munroe wari umuvugabutumwa wo muri Bahamas witabye Imana muri Nzeri 2014.

Sugira yavuze ko mu buzima abantu babamo bagomba kumenya guhitamo icyerekezo cy'ubuzima bwabo n'uwo bashaka kuba bo kuko iyo ari yo intambwe ikomeye y'intsinzi.

Ati 'Iyo tuvuga ubuzima tuba tuvuga icyo ushaka ko abantu bazakwibukiraho. Nta kintu gishimisha nko guha icyerekezo ubuzima ushaka kugira bukaba ari ko bugenda. Umuntu agomba kubaho ubuzima ashaka'.

'Umunsi umwe numvise ijwi muri njye rimbwira ngo 'uvuga ibintu byinshi cyane kandi ku myaka yawe birashoboka, ariko se ni igiki ukora? Hitamo kimwe muri byo abantu bazakumenyaho. Mvuze ku by'ubucuruzi abantu bakumva ndi gutera urwenya ariko hari ikintu kimwe abantu banziho'.

Sugira yemera ko mu buzima hari byinshi biza bishaka gukura abantu mu murongo w'ibyo bahisemo ariko ko intsinzi ya byose ari uguhoza umutima ku mahitamo umuntu yiyemeje.

Ati 'Umunsi umwe, umwe mu nshuti zanjye ziri hano yantumiye muri Afurika y'Epfo gutanga ikiganiro ariko sinigeze njyayo. Impamvu ni uko ibyari buvugirwe muri icyo kiganiro nta ngingo y'imibanire yari irimo. Niba uhisemo gukora ikintu kimwe uramenye ntuzigere ugira ikindi ukora kitari cya kintu kimwe'.

Akomoza ku buryo bwo kwimenya, Sugira yavuze ko muri rusange kwisobanukirwa atari ikintu cyoroshye ariko ko intambwe ya mbere ari ukwitega amatwi ukiyumva ukumva ibyo ushaka kuba byo wowe mbere yo kumva iby'abandi.

Ingingo yo kuba wowe ku ntego zawe, yemeza ko ari imwe mu ntsinzi zikomeye muri ubu buzima kandi ko izanira nyirayo amahoro, mu mibanire n'abo mu muryango we ndetse n'abandi muri rusange.

Umwe mu bayobozi b'Umuryango Munroe Global Inc, Charisa Munroe, akanaba umwana wa Dr. Munroe yavuze ko intangiriro y'ubuyobozi n'ibindi abantu bageraho mu muryango mugari bitangirira ku ntego ya buri muntu ku giti cye.

Ati 'Intego ni yo mpamvu shingiro umuntu ari ku Isi n'ibyo akora. Hari impamvu buri muntu ariho, hari abantu benshi biyahura kubera kutagira intego'.

Charisa yongeyeho ko abantu bakwiye kwicisha bugufi no kwemera gukorera abandi bagatanga ibyo bifitemo bubaka umuryango mugari nka bimwe mu murage Dr. Munroe witabye Imana mu myaka 10 ishize yasize.

Charisa Munroe yavuze ko intangiriro y'ubuyobozi n'ibindi abantu bageraho mu muryango mugari bitangirira ku ntego ya buri muntu ku giti cye
Bunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye
Ni ibiganiro nagrukakwezi
Sugira Hubert yavuze ko mu buzima abantu babamo bashobora kugira amahitamo y'abo baba bo bigashoboka kandi ko iyo ari yo intambwe ikomeye y'intsinzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sugira-hubert-hategekimana-yerekanye-intsinzi-izanwa-no-kugira-intego

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)