Ni gahunda yafashije abarenga 500 bo muri Ngoma kongera kubana neza barimo abana na ba nyina, abagore n'abagabo n'abana na ba se, bose babaga barananiwe kumvikana bigasubiza inyuma iterambere ry'umuryango.
Mukagatera Ernestine utuye mu Mudugudu wa Kibugangoma I mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Karembo, yavuze ko yabyaye umukobwa umwe, aza kumushyingira, hashize igihe atandukana n'umugabo we agarukana mu rugo abana batatu. Kwihangana ngo babane byaranze bakajya batongana, bagasigana ku buryo buri wese yagiraga inkono ye, akagira isabune ye n'ibindi byose.
Ati 'Amakimbirane twagiranye yaduteje ibibazo, umwe akavuga ngo 'Simpingira urugo rwanjye', nanjye nti 'Simpingira abana banjye' tugahora dufite inzara, tukabura isabune n'umunyu kubera amakimbirane.'
Mukarugwiza Julliet, umukobwa we, we yavuze ko urugo rumunaniye akagaruka mu rugo, nyina yananiwe kubyakira, atangira kujya anywa inzoga, byagera nijoro akaza akabasohora mu nzu we n'abana be. Ibi byose ngo byakemuwe na Sugira Muryango, bongera kuba umuryango mwiza wishimye.
Kuri ubu uyu muryango ubanye neza, aho uyu mukobwa ajya guca incuro, amafaranga akuyemo akayahahishamo, nyina we agasigara arera abana ku buryo nta kibazo bakigirana.
Nyiramuhire Venancie utuye mu Mudugudu wa Kanama mu Kagari ka Nyamirambo, yavuze ko yagiranye ikibazo n'umwana we mu 2018 ubwo bamuteraga inda imburagihe kandi ari bwo bari bamaze kubura Se. Yavuze ko amakimbirane yabo yamaze umwaka umwe ariko ko hadindiye byinshi.
Ati 'Yaje kuko yari yatwaye inda imburagihe, tukajya dutongana we akanyihorera. Nta bwumvikane bwabagaho, ubu twahombye byinshi kubera amakimbirane ava mu ishuri, tureka guhinga kubera guhimana. Amakimbirane yarekeye ari uko tubonye ibiganiro bya Sugira Muryango, dusabana imbabazi, dutangira kwizigama dutangira kugera ku iterambere.'
Maniragena Alphonsine yavuze ko nyuma yo gusabana imbabazi na nyina, yabaye inshuti ye y'akadasohoka, aho batangiye gushyira hamwe, banaka inguzanyo mu Umurenge Sacco ayaguramo imashini yo kudoda, iyi akaba ayifashisha mu gushaka amafaranga abatunga umunsi ku munsi.
Umuyobozi wa FXB mu Rwanda ari nayo yatangije iyi gahunda mu Rwanda, Emmanuel Kayitana, yavuze ko Sugira Muryango yatangijwe mu 2017 bagamije kwita ku mwana binyuze mu mikino, bigishaga ababyeyi uko bakangura ubwonko bw'umwana baza no kongeramo ibiganiro bijyaye no kwirinda amakimbirane.
Kayitana yavuze ko bifashishije inshuti z'umuryango, ziha iyo miryango ibiganiro 12 bituma bagira impinduka nziza mu muryango.
Yavuze ko muri gahunda yose ya Sugira Muryango bamaze gufasha imiryango 5200 ariko abafashijwe kuva mu makimbirane no kuyirinda ari imiryango irenga 500. Kuri ubu bagiye gufasha indi miryango 1600 kuva mu makimbirane.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ushinzwe Iterambere ry'Umuryango no kurengera umwana, Aline Umutoni, yavuze ko umuturage wese akwiriye kumva ko abigiramo uruhare mu gukemura amakimbirane.Yavuze ko hirya no hino mu gihugu hari udushya tujyanye no kurwanya amakimbirane cyane cyane abifashisha imigoroba y'imiryango.