Tito Jackson Umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Tito Jackson akaba numuvandimwe wicyamamare Michael Jackson yitabye Imana kumyaka 70 nkuko bivugwa n'ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika.

kugeza ubu impamvu y'urupfu rwe ntiratangazwa ariko Steve Manning, inshuti yakadasohoka y'umuryango wa ba Jackson wanahoze ashinzwe ibikorwa byawo, yabwiye Entertainment Tonight ko Tito yapfuye kuri uyu wa mbere.

Ayo makuru kandi yemejwe kuri instagram n'abahungu ba Tito batatu, Taj, Taryll na TJ Jackson.

Bavuze ko batunguwe kandi bashenguwe imitima n'urupfu rw'umubyeyi wabo, bongeraho bati: 'Data yari umugabo mwiza wita ku bantu bose.'

The post Tito Jackson Umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/tito-jackson-umuvandimwe-wa-michael-jackson-yitabye-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)