Ibyo byakozwe muri gahunda yo gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n'icuruzwa ry'amasashe n'ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ryemejwe mu 2019.
The Newtimes yatangaje ko ikusanywa ry'iyo myanda ituruka kuri pulasitike ryatangiye muri Gicurasi 2022 aho ibigo bibiri ari byo byabishyize mu bikorwa ari byo Enviroserve Rwanda Green Park na We Can Recycle.
Ikigo cya We Can Recycle cyakusanyije ibikomoka kuri pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe nyuma y'amasezerano ya Enviroserve yarangiye muri Nzeri 2023 agasiga ikusanyije toni 930.
Umuhuzabikorwa w'umushinga wo kongera kubyaza umusaruro ibikoresho byakozwe n'imicungire y'imyanda muri REMA, Nkurunziza Philbert, yagaragaje ko kugeza ku wa 8 Kanama 2024, Ikigo cya We Can Recycle cyari kimaze gukusanya toni 1350 za Pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe gusa.
Ibigo bitunganya iyo myanda bikayikoramo ibindi bikoresho byo bigaragaza ko nibura u Rwanda rukeneye gukusanya irenga toni 6000 buri mwaka.
Pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe zishobora kongera gutunganywamo ibindi bikoresho birimo nk'ububiko bw'imyanda, ijerekani, ibyo gupfunyikamo n'ibindi bitandukanye.
Ku rundi ruhande ariko Nkurunziza yagaragaje ko binatanga akazi kuri benshi, nk'aho We Can Recycle yabashije gutanga akazi ku bantu 350 ndetse itanga n'amahugurwa ku bagera kuri 700 ku micungire y'imyanda ya pulasitike.
Nubwo bimeze bityo ariko mu bice by'ibyaro usanga imyanda ikomoka kuri pulasitike ikiri ikibazo ku baturage cyane ko nk'imyanda ibora usanga ishobora kwifashishwa nk'ifumbire.
Bisaba ko ibigo bikusanya imyanda byagura imikorere yabyo bikagera hirya no hino mu gihugu ku buryo imyanda yose ya pulasitiki ikusanywa uko bikwiye kugira ngo ibyazwe umusaruro.
Umuyobozi Uhagarariye Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, yagaragaje ko bagiye kwagura gukora ibikorwa byabo bageza amashami yabo hiry no hino mu gihugu.
Ati 'Ubu dufite amashami 14 mu gihugu ariko turifuza kugira aho dukusanyiriza imyanda 30 mu mpera z'uyu mwaka. Enviroserve iri kubaka amakusanyirizo menshi y'imyanda mu Ntara y'Amajyepfo n'ibice by'Iburasirazuba.'
Mu 2023, Minisiteri y'Ibidukikije yatangaje ko gahunda y'ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, ishimangira ko hazajya hakoreshwa miliyari 2$ buri mwaka kugeza mu 2050.