Trump yabivuzeho baramukwena! Sobanurikirwa V... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari mu kiganiro mpaka na Kamala Harris, Donald Trump yahawe urw'amenyo nyuma yo kuvuga ko ashishikajwe no kubungabunga injangwe n'imbwa by'abaturage bo muri Amerika kuko abimukira bamaze aya matungo bayica.

Nyuma yo guhishura ko ashaka kubungabunga uburenganzira bw'aya matungo, hakwirakwijwe amafoto menshi agaragaza abaseka Donald Trump bavuga ko abeshya icyo atari ikintu cyamujyana ku buyobozi ndetse no mu kiganiro mpaka, Donald Trump yarasuzuguwe cyane ku rwego rugaragara.

Nyamara nubwo ijambo rye ritahawe agaciro, bamwe mu bimukira baturuka mu gihugu cya Haiti bazengereje bamwe mu baturage bo muri Amerika babiba imbwa n'injangwe zabo bakazica bakazirya ndetse bakazikoramo imihango ya gipfumu.

Umuhango uzwi nka Vodou umaze kumenyerwa cyane mu gihugu cya Haiti, niwo muhango uri gutuma abaturage bo muri Haiti bahungiye muri Amerika bakomeza kwishora mu bikorwa by'urugomo. Kuri ubu izi nyamanswa zisanzwe zibana n'abantu zikaba zikomeje guhigwa no kwicwa.

Vodou ni iki?

Vodou ni umuhango wakwita uwo guterekera ufite inkomoko mu gice cy'Uburengerazuba bwa Afurika wakwirakwiye hirya no hino ku Isi ariko ugeze mu gihugu cya Haiti ushinga imizi uhabwa umwanya n'icyubahiro gihambaye haba muri rubanda rwa giseseka no mu nzego z'ubuyobozi.

Dusubiye mu myaka myinshi yatambutse, habayeho icuruzwa ry'abacakara bavaga muri Afurika berekeza ku mugabane wa Amerika (Transatlantic Slave Trade) byabaye hagati y'ikinyejana cya 16 kugeza mu kinyejana cya 19.

Aba bacakara bavanwaga muri Afurika, bajyanwaga ahitwa French Colony of Saint-Domingue (kuri ubu ni mu gihugu cya Haiti) bakajya gukora imirimo y'uburetwa ariko bakambukana imico yabo igakomeza gukwirakwizwa ku Isi aho bajyanwaga hose.

Ku butegetsi bw'abakoloni b'Abafaransa, Abanyafrika bari mu bucakara bakunze guhatirwa kwemera Ubukristo. Mu kuyobya uburari, bahujije imana zabo zo muri Afurika n'abatagatifu bo muri gatolika kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by'idini rwihishwa.

Mu gihe cy'impinduramatwara ya Haiti yabaye hagati ya 1791-1804, byabaye umwanya w'ingenzi mu mateka ya Vodou. Icyo gihe, impinduramatwara yatangiranye n'umuhango wa Vodou muri Kanama 1791, uyobowe na Boukman Dutty, ufatwa nk'umuntu ukomeye mu guharanira ubwisanzure bw'abaturage ba Haiti.

Uyu muhango wa Vodou niwo wagize uruhare runini mu guhuza Abanyafurika bari mu bucakara no gutegura kurwanya ingabo z'abakoloni muri iki gihe cy'impinduramatwara. Intsinzi y'iyi mpinduramatwara, niyo yatumye hashyirwaho Haiti nka Repubulika ya mbere yigenga ndetse n'igihugu cya mbere cyakuyeho ubucakara.

Nyuma y'iyi mpinduramatwara hamaze kubaho igihugu cya Haiti, uyu muhango wo kuragura uzwi nka Vodou, wakomeje kuba ishyiga ry'inyuma mu myemerere y'abaturage bo mu gihugu nubwo nyuma yaje kugeragezwa n'imyemerere ya gikristo.

Mu gihe imyemerere ya gikristo ndetse n'imyemerere y'abanyaburayi yari ikomeje gukwirakwira ku Isi hose, abaturage bo mu gihugu cya Haiti bakomeje iyi myemerere yayo bakayifatanya no gusenga Imana yemerwa n'Abakristo.

Mu kinyejana cya 20 na 21, iyi myemerere ya Vodou yakomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi ndetse ibinyamakuru bikomeye bitangira gusesengura neza iby'iyi myemerere ariko abantu hirya no hino ku Isi bagenda bayigana.

Kugeza magingo aya, iyi myemerere ya Vodou yakwirakwiye ku Isi hose aho kuri ubu haba abaturage bo muri Haiti cyangwa abafite inkomoko muri iki gihugu bakunze kwiherera bakizihiza iyi mico twafata nko kuragura.

Mu myemerere ya Vodou, bemera ko habaho 'lwa' bisobanuye Umwuka, Ibigirwamana, Abanyabwenge. Ukora iyi mihango, bivugwa ko abona amahirwe menshi, aratunga agatunganirwa, agira akanyamuneza, ….

Vodou ikorwa gute?

Mbere na mbere, iyo aba bantu batangiye gukora Vodou (Kuragura) barabanza bagasenga Loa bamuhamagara kuza kubana nawe muri ayo masengesho. Uyu muhango ukaba uyoborwa na Houngan (Uwo twakwita Pasiteri mukuru) ari kumwe na Manbo (Ibyegera bye).

Hakurikiraho kubyina no kuvuza ingoma ndetse banaririmba, hanyuma bagategereza igihe Loa aza agatangira kubonekera bamwe muri abo bantu baba barimo babyina n'amajwi menshi arangurura.

Nyuma y'ibyo, batangira gutanga ibitambo ku mana yabo (Loa) byiganjemo inyamanswa ndetse n'amaraso kugira ngo urwaye akire, ufite agahinda yongere agarure akanyamuneza, uremerewe yumve aruhutse, …

Kubera ko uyu ari umuco wacengeye abaturage bo muri Haiti kuva mu myaka ya cyera, aho bagiye bakunze kubikora kenshi ari nayo mpamvu Donald Trump yabigarutseho avuga ko abo bimukira baturuka mu gihugu cya Haiti bakomeje kwica no kurya inyamanswa zo mu rugo harimo imbwa n'injangwe.

Aba baturage bakora ibi, ni abaturuka mu gihugu cya Haiti bacyinjira muri Amerika bahunze umutekano muke uri mu gihugu cyabo hanyuma bagera muri Amerika bakagerageza gushaka aho bakura ibitambo bya Vodou.

Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko mu myaka ine ishize, abaturage bo muri Haiti binjiye muri Amerika barenga 15,000 basanaga abandi barenga 60,000 basanzwe batuye muri Amerika.

Nyamara aba bose bahuriza mu kwamagana ibyo bitwa n'Abanyamerika bakavuga ko bashaka kuzana ivangura aho babita ngo ni "Abaryambwa".

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146921/trump-yabivuzeho-baramukwena-sobanurikirwa-vodou-iri-gutuma-imbwa-ninjangwe-zicwa-muri-ame-146921.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)