U Burundi bwitwaje u Rwanda ku bibazo by'impunzi zabwo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intumwa yihariye y'iyi Komisiyo, Fortuné Gaetan Zongo, muri Nyakanga 2024 yasohoye raporo ishinja Leta y'u Burundi gukorana na Tanzania kugira ngo impunzi z'Abarundi ziba mu nkambi ya Nyarugusu na Nduta zicyurwe ku gahato.

Iyi raporo igira iti 'Intumwa yihariye yakiriye amakuru avugwa ku gucyura impunzi z'Abarundi ku gahato bikorwa na Leta ya Tanzania. Iki gitutu cyakurikiwe n'ubwiyongere bw'amagambo ateye ubwoba.'

Mbere yo gusubira mu Burundi, nk'uko iyi raporo ibisobanura, Impunzi z'Abarundi zabanje gusenyerwa inkambi, zifungirwa aho zakoreraga ubucuruzi buciriritse, amashuri n'amavuriro yazo birafungwa, moto za bamwe zirafatirwa.

Guverinoma ya Tanzania yasabwe ibisobanuro ku ruhare ishinjwa mu guhohotera impunzi z'Abarundi, isubiza ko yubaha ingamba zo ku rwego mpuzamahanga n'iz'akarere zigamije kurinda impunzi.

Iyi raporo isobanura ko Zongo yagiriye uruzinduko mu Rwanda kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 21 Werurwe 2024, ahura n'abayobozi bo muri iki gihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n'impunzi ziri mu nkambi ya Mahama no mu mujyi wa Huye. Icyo gihe yashimiye iki gihugu.

Ambasaderi Elisa Nkerabirori uhagarariye bihoraho u Burundi muri Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, tariki ya 24 Nzeri 2024, yavuze ko ibirego bikubiye muri iyi raporo bitakorewe ubugenzuzi buhagije mbere yo gutangazwa kandi ngo bigamije gutesha agaciro inzego z'igihugu cyabo.

Uyu mudipolomate yagaragaje ko nubwo ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishimira u Rwanda ku bwo kwakira neza impunzi n'abimukira, rutemera ko impunzi z'Abarundi zitaha mu Burundi ku bushake.

Yagize ati 'Twaguriye ingingo ku baturanyi bacu, u Rwanda rushimirwa kwakira neza impunzi, nyamara impunzi z'Abarundi zaragizwe imbohe, mu gihe Tanzania yo ishinjwa icyitwa gushyira igitutu ku mpunzi z'Abarundi no kuzihohotera kugira ngo zitahe ku ngufu.'

Raporo ya HCR igaragaza ko kugeza tariki ya 31 Kanama, impunzi z'Abarundi zari mu Rwanda zageze ku 51.406. Zirimo 635 zinjiye muri iki gihugu kuva muri Mutarama 2024 ubwo u Burundi bwafungaga imipaka.

UNCHR igaragaza kandi ko kuva mu 2020, impunzi z'Abarundi zirenga 30.000 zatashye ku bushake zirimo 95 zo muri Gashyantare 2024. Zacyuwe binyuze mu bufatanye bw'iri shami rya Loni, Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Burundi.

Ambasaderi Nkerabirori yavuze ko u Rwanda rwagize impunzi z'Abarundi imbohe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwashinjwe-gukura-impunzi-z-abarundi-muri-tanzania-ku-gahato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)