U Rwanda na Bahamas byemeranyije gukuraho Visa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinyijwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama y'Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 79.

Bahamas ni igihugu kigizwe n'umwigimbakirwa n'ibirwa bito bigera muri 700 biherereye mu nyanja ya Atlantique, byose hamwe bifite ubuso bwa 260 000 km2, kikagira Nassau nk'Umurwa Mukuru.

Ni igihugu cyakolonijwe n'u Bwongereza, gihabwa ubwigenge ku wa 10 Nyakanga 1973. Ubu ni kimwe mu bigize Commonwealth, umuryango n'u Rwanda rubarizwamo kuva mu 2009.

Gisanzwe gifitanye umubano n'u Rwanda cyane ko muri Nyakanga 2023, Perezida Kagame yagiriyeyo uruzinduko akanitabira ibirori by'imyaka 50 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Muri urwo ruzinduko, Umukuru w'Igihugu yambitswe Umudali w'Icyubahiro muri Bahamas uzwi nka "Order of Excellence", mu kumushimira umubano mwiza n'ubushuti afitanye na Guverinoma y'iki gihugu.

Umudali Perezida Kagame yambitswe uri mu cyiciro cya mbere cy'imidali irindwi ikomeye muri Bahamas. Ni uwa gatatu nyuma y'uhabwa intwari z'igihugu n'undi witwa uw'igihugu.

Aya masezerano azafasha abanyarwanda n'abaturage ba Bahamas mu bijyanye n'imigenderanire
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Bahamas, Frederick Mitchell
U Rwanda na Bahamas bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-bahamas-byemeranyije-gukuraho-visa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)