U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira Perezida Joko Widodo wa Indonesia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubano mwiza w'u Rwanda na Indonesia washimangiwe n'uruzinduko Perezida Paul Kagame aheruka kugirira muri iki Gihugu, aho yari yitabiriye inama igihugu na Afurika.

Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Nzeri nibwo Perezida Kagame yagiriye muri Indonesia ndetse anagirana ibiganiro na Joko Widodo.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana , yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye.

Ati 'Umubano hagati y'u Rwanda na Indonesia watangiye mu 2006 kandi uratera imbere. Muri Kamena 2024 Ambasade yacu yatashywe ku mugaragaro. Hasinywe n'amasezerano y'imikoranire atatu. Muri uku kwezi kwa Nzeri hasinywe andi masezerano y'imikoranire hagati y'Urugagaga rw'Abikorera na MoU hagati ya PSF n'urw'abikorera muri Indonesia, KADIN. Kuba nyakubahwa Perezida Kagame yaritabiriye iriya nama, ni ikindi kimenyetso cy'uko umubano w'ibihugu byacu byombi ukomeza gutera imbere.'

Yakomeje avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye Perezida Kagame atumirwa muri iyi nama ariko zose zubakira ku cyubahiro afite bitewe n'ibintu bitandukanye yakoze.

Ati 'Ni umukuru w'igihugu wubashywe cyane ku Isi na Indonesia irimo. Bumvaga atabura muri iriya nama ya IAF kuko bazi ko ibitekerezo bye byubaka biba bikenewe. Yarishimiwe cyane kandi ijambo rye ryakiranywe uburemere rikwiye.'

Abajijwe niba hari uruzinduko Perezida wa Indonesia yaba ateganya kugirira mu Rwanda, Sheikh Abdul Karim Harerimana yavuze ko bitaremezwa neza, gusa u Rwanda rufite icyo cyifuzo.

Ati 'Ubu Indonesia iri mu nzibacyuho. Uwatorewe kuyobora igihugu mu matora yabaye muri Gashyantare 2024 azajya mu nshingano mu Kwakira 2024. Ubwo ibintu nibimara kujya mu buryo nibwo tuzamenya ibizakurikira. Cyakora icyifuzo cyo kirahari.'

Ni ubwa mbere bibayeho ko u Rwanda rugira Ambasaderi ufite icyicaro muri iki gihugu, kuko muri Indonésie rwari rusanzwe ruhagarariwe na Ambasaderi ufite icyicaro muri Singapore.

Ubwo yitabiraga iyi nama, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ku butegetsi bwa Joko Widodo wa Indonesia yashyize imbaraga mu gukorana na Afurika n'u Rwanda by'umwihariko ku buryo umusaruro wabyo uzaba uwo kwishimirwa na buri wese.

Ati 'Wabaye inshuti y'ukuri. Binyuze mu gukorana nawe, hashyizweho umusingi uhamye kandi sinshidikanya ko hagiye kugaragara umusaruro ufatika twese tuzishimira.'

Joko Widodo w'imyaka 63, yagiye ku butegetsi kuva mu Ukwakira 2014. Abarizwa mu ishyaka rya Indonesian Democratic Party of Struggle.

Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Indonesia, aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Umukuru w'Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h'ubutwererane bw'impande zombi n'uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Indonesia.

Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano arimo ay'imikoranire hagati y'ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n'abafite pasiporo za serivisi.

Mu ntangiriro za Nzeri 2024, Perezida Kagame yasuye Indonesia yitabiriye inama ihuza iki Gihugu na Afurika
Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yatangaje ko umubano w'ibihugu byombi ugenda urushaho gutera imbere ku buryo n'u Rwanda rufite n'icyifuzo cy'uko Perezida w'iki Gihugu yazarugiriramo uruzinduko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ubushake-bwo-kwakira-perezida-joko-widodo-wa-indonesia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)