U Rwanda rwahawe kwakira inama yiga ku iterambere ry'iby'indege muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inakunze kuberamo imurika rito ry'indege ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, igahuza abo mu nzego zitandakanye muri Afurika bari mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

Amakuru ajyanye n'iyo nama u Rwanda rwaherukaga kwakira mu 2022, yamenyekaniye mu ya 2024 yari iri kubera i Gauteng muri Afurika y'Epfo. U Rwanda rwayihagarariwemo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Olivier Kabera.

Ni inama yigirwamo byinshi bijyanye n'uko ubwikorezi bwo mu kirere bwakomeza gutezwa imbere ariko hanibandwa ku mbogamizi ibihugu by'uyu mugabane biri guhura na zo.

Ni inama u Rwanda rugiye kwakira mu gihe na rwo rukomeje guteza imbere urwego rw'ubwikorezi, ibinakomeje kuba intandaro y'inyungu itaziguye ku gihugu.

Nk'ubu mu ntangiriro z'uku kwezi Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (Fiscal Risk Statement) 2024/2025 yagaragaje ko amafaranga RwandAir yinjije mu 2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

Iyi raporo igaragaza ko RwandAir yinjije miliyari 620.6 Frw mu 2023, avuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022.

Bijyana kandi no guteza imbere abari mu ruhererekane rw'ubwikorezi bwo mu kirere binyuze muri gahunda zitandukanye, ibigira u Rwanda igicumbi cy'ubwo bwikorezi haba muri Afurika no mu Isi muri rusange.

Nk'ubu muri Kamena 2024 Ikigo cy'u Rwanda gitanga ubumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n'indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Training & Innovation Center: RCATIC).

Byari ku mpamvu zo kurema abanyamwuga bahagije bakora mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, abanyeshuri bagahabwa ubumenyi bwose busabwa bujyanye n'iby'indege.

RCATIC yahawe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, icyemezo kiyemerera gutanga amahugurwa haba ku Banyarwanda n'abanyamahanga babishaka, icyemezo gishimangira ko ubumenyi iki kigo gitanga bugezweho ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwahawe kwakira inama ihuza abo mu bwikorezi bwo mu kirere izaba mu 2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-kwakira-inama-ihuza-abo-mu-bwikorezi-bwo-mu-kirere-bo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)