U Rwanda rwashimangiye ko rutazajenjekera amadini y'inyigisho ziyobya Abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu giterane cya Rwanda Shima Imana cyabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, kibera muri Stade Amahoro.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wari uhagaririye Perezida Kagame yabanje kugeza ku bacyitabiriye intashyo yahawe n'Umukuru w'Igihugu.

Yagize ati 'Naje hano mbafitiye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari na we naje mpagarariye muri uyu muhango. Ndagira ngo mbagezeho intashyo za Perezida wa Republika wambwiye ngo mbaramutse cyane kandi akaba yansabye kubashimira ku butumire mwamugejejeho.'

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yahise akomoza kuri amwe mu madini afite imigirire idahwitse kandi igamije kuyobya Abanyarwanda.

Ati 'Twabonye amadini amwe, abuza abantu kwivuza kwa muganga, akababwira ko kwivuza ari icyaha, ko kwiga ari icyaha ko kujya mu ishuri ari icyaha, twabonye amadini abuza abantu kwitabira umurimo. Twabonye amwe abwira abana gutandukana n'ababyeyi babo ngo ko bashobora kuba ari abanyabyaha.'

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko nubwo amadini menshi mu Rwanda akora neza kandi afite inyigisho nzima ariko u Rwanda rutazigera rwemera abanyamadini bayobya Abanyarwanda.

Ati 'Ni nka kwa kundi umwana aba umwe agatukisha bose ariko turabizi ko amadini menshi akora neza gusa. Icyo tudakwiye kwemera ni ayo madini yaza akayobya Abanyarwanda ababuza kwitabira gahunda z'Igihugu ababuza no kwiteza imbere.'

Yasabye ubufatanye mu kurwanya amadini yaba agendera ku nyigisho zigamije kuyobya Abanyarwanda ndetse asaba ubufatanye bw'amadini mu kurwanya ko abantu basengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati 'Turasaba gukomeza kurwanya abashobora kuba batuvangira twese bazana inyigisho z'ibinyoma zibabuza kwiteza imbere. Ntabwo twifuza ko muri iki gihe Abanyarwanda basengera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ni yo mpamvu dufatanyije namwe mu zadufasha kugira ngo iyo myumvire ihinduke abantu bahurire ahantu hajuje ibisabwa.'

Mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast, Perezida Paul Kagame na we yashimangiye ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye rudashobora kwemerera ibibonetse byose.

Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo abantu banyuze mu bintu nk'ibyo twanyuzemo twaha urubuga ibibonetse byose.'

Guverinoma yasabye abanyamadini gukomeza ubufatanye muri gahunda zinyuranye zijyanye n'iterambere nko kurwanya ubukene, igwingira ry'abana no gukoresha ibiyobyabwenge by'umwihariko mu rubyiruko.

Yashimangiye ko Guverinoma y'u Rwanda ishima abagize uruhare mu gutegura icyo giterane, kugira ngo hishimirwe intambwe igihugu kigezeho cyiyubaka, ahamagarira abanyamadini kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2.

Ati 'Turashimira umuryango Peace Plan wateguye uyu munsi wo gushima Imana ku bw'imyaka 30 y'iterambere mu Rwanda. Tubashimiye ko mwabaye abafatanyabikorwa kandi twizeye ko muzadufasha no mu gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere cya NST2.'

Yashamangiye ko amadini ari umufatanyabikorwa mwiza wa Guverinoma y'u Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo gutegura umuryango utekanye kandi ushoboye, iterambere rirambye ndetse n'imibereho myiza.

Umushumba wo mu Itorero rya Eglise Vivante, Pst Senga Emmanuel, wigishije ijambo ry'Imana yashimangiye ko ibyo Imana yakoze bikwiye gutuma Abanyarwanda bayishima ari byinshi birimo no kuba yarashoboje ingabo za RPA kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Yijeje ko bazakomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ariko yizeza ko mu myaka 30 iri imbere u Rwanda ruzaba rugeze kuri byinshi byiza kandi bazabigiramo uruhare.

Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan Rwanda akaba n'Umushumba Mukuru w'Itorero ry'Angilikani ry'u Rwanda, Archibishop, Dr Laurent Mbanda, yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu by'umwihariko Minisitiri w'Intebe witabiriye igiterane cya Rwanda Shima Imana.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhuzabikorwa w'Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yagaragaje ko gushima ari umuco mwiza w'Abanyarwanda mu gihe umuntu hari icyo yagukoreye bityo ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana.

Amb. Murigande kandi yashimye Imana ko yahaye abanyarwanda Ijabo mu mahanga cyane ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi abanyarwanda baterwaga ipfunwe n'abo bari bo mu mahanga ariko kuri ubu bakaba baterwa ishema ndetse n'abanyamahanga bashaka kurwigiraho.

Yavuze ko nko mu 2000 mu Rwanda hageraga indege 20 gusa mu cyumweru ariko kuri ubu zikaba zihagenda ku munsi.

Abantu bacinye akadiho karahava
Iki giterane cyitabiriwe n'abantu benshi
Abitabiriye iki giterane bagize umunezero udasanzwe
Umunezero wari wose ku bahanzi n'abitabiriye iyi gahunda
Amb. Dr. Charles Murigande yagaragaje impamvu nyinshi zo gushima Imana
Umuyobozi w'Umuryango Peace Plan Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yashimye uko guverinoma ikorana n'abanyamadini
Pst. Senga Emmanuel ni we wabwirije ijambo ry'Imana
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente na Dr. Laurent Mbanda
Dr Edouard Ngirente aganira na Dr. Laurent Mbanda
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ageza ijambo ku bitabiriye iki giterane
Dr. Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rutazajenjekera amadini yimakaje inyigisho ziyobya
Antoine Cardinal Kambanda na we ari mu bitabiriye iki giterane
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Doris Picard na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah
Jehovah Jireh Choir iririmba zimwe mu ndirimbo zayo zikunzwe

Amafoto: Habyarimana Raoul na Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yashimangiye-ko-u-rwanda-rutazajenjekera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)