U Rwanda rwashoye Miliyari 30Frw muri 'Rwanda Forensic Institute' mu myaka irindwi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kimwe mu byari ingenzi cyane kwari ukubaka inzego zikomeye zari gufasha gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga ari nayo mpamvu hashizwe Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera yari izwi nka RFL.

Binyuze mu itegeko N°41/2016 ryo ku wa 15/10/2016, iyari Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera yagizwe ikigo cya Leta kugira ngo irusheho gutanga serivisi ku nzego z'ubutabera.

Mu 2023 hongeye kuba izindi mpinduka, RFL igirwa Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera kizwi nka RFI, ubushobozi bwayo buragurwa ku buryo uyu munsi itanga serivisi 12 zijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

Mu kiganiro 'The Long Form Podcast' cya Sanny Ntayombya, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yavuze ko impamvu iki kigo cyashyizweho kwari ukugira ngo hagabanywe uburyo u Rwanda rwari rumaze igihe rukura serivisi gitanga mu mahanga.

Ati 'Mbere y'uko iki kigo gishingwa, serivisi z'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera zabarizwaga muri polisi, kuva muri za 2005. Ariko twagenderaga cyane ku buhanga n'ubunararibonye bw'amahanga cyane cyane u Budage, u Bwongereza na Misiri, kugira ngo hasesengurwe ibimenyetso.'

Yakomeje avuga ko kohereza ibi bimenyetso mu mahanga byabaga bihenze cyane dore ko igipimo kimwe cyatangwagaho 1000€.

Ati 'Kohereza ibipimo mu mahanga byari bihenze cyane, byafataga 1000€ ku gipimo kimwe kandi ibyo byose byafataga hagati y'amezi atatu n'atandatu. Guverinoma yabonye ko hakenewe kubaka ubushobozi bw'u Rwanda mu bijyanye no gukora akazi k'ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikiguzi kigabanuke, ubunyamwuga butezwe imbere, kandi habashe gukemurwa ibibazo by'ubutabera byagendaga byiyongera by'umwihariko ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.'

RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano [ADN], guhangana n'ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n'inyandiko n'izindi.

Byibuze kuva mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, iki kigo cyafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bya gihanga bigera kuri 37.363.

Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa yavuze ko mbere y'ishingwa rya RFI wasangaga u Rwanda rwohereza mu mahanga ibipimo bitandukanye birimo iby'amaraso, inkari, umusatsi n'amatembabuzi yo mu gitsina kugira ngo bisesengurwe.

Ati 'Byagombaga gufungwa byihariye, ibintu byatumaga birushaho guhenda. Hejuru yo kwishyura ikiguzi cy'ubwikorezi, twishyuraga n'isuzuma ryakorwa kandi bigatuma twohereza ibipimo ntarengwa kubera ikiguzi kiri hejuru, byashoboraga gutuma no gutanga ubutabera bigenda gake.'

Nibura buri mwaka u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibipimo birenga 1000, bigatangwaho amafaranga arenga miliyari 1,5Frw.

Kuva iki kigo cyashingwa, uyu muyobozi avuga ko 'ikinyuranyo cyigaragaza, kuri ubu duca ibihumbi 276Frw kuri serivisi zimwe, bivuye kuri €1,000 twishyuraga mbere twohereje ibipimo mu mahanga. Ntabwo twabashije gukoresha neza amafaranga gusa, ahubwo twanagabanyije igihe byafataga ngo ibisubizo biboneke. Nk'urugero ku bizamini bya ADN bishobora kuboneka mu minsi irindwi ugereranyije n'amezi hagati y'atatu n'atandatu byafataga.'

RFI kugeza ubu ifasha mu gutanga ubutabera ku birego birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubwicanyi, magendo, amakimbirane ashingiye ku butaka.

Dr. Charles Karangwa yavuze ko kugira ngo iki kigo gitere iyi ntambwe u Rwanda rwagishoyemo asaga miliyari 30Frw mu myaka irindwi.

Ati 'Mu myaka irindwi ishize Guverinoma y'u Rwanda yashiye arenga miliyari 30Frw mu Kigo cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera. Iri shoramari rizakomeza, hongerwemo izindi miliyari 18 Frw mu mishinga iteganyijwe mu gihe kigereranyije (Mid-term). Ibi ni bimwe mu bikubiye muri gahunda yagutse yo kongera ubushobozi bwacu mu by'ibimenyetso bya gihanga kugira ngo duhaze ibyifuzo by'Abanyarwanda k'Akarere.'

Kugeza ubu RFI ibonwa nk'umushinga utazahaza gusa isoko ry'u Rwanda gusa ahubwo n'akarere kuko yatangiye gufasha ibihugu birimo Mozambique, Niger, Mali, Centrafrique na Cameroon.

Impamvu RFI ihanze amaso ibi bihugu ni uko bisanzwe bikoresha amafaranga menshi muri iyi gahunda. Urugero nka Cameroon nibura buri mwaka ikoresha miliyoni 100€ mu gupimisha ibintu bitandukanye mu Bufaransa.

Kurikira ikiganiro cyose Sanny Ntayombya yagiranye na Dr. Charles Karangwa




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashoye-miliyari-30frw-muri-rwanda-forensic-institute-mu-myaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)