U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano w'ikoranabuhanga utajegajega - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe muri Raporo izwi nka Global Cybersecurity Index (GCI) 2024, aho u Rwanda rwitwaye neza mu byiciro bitanu by'ingenzi bishingirwaho mu gukora iri genzura, aho muri rusange rwaje mu bihugu by'intangarugero (Tier 1) rugira amanota ari hejuru ya 95%.

Ibyiciro bigize ubu bushakashatsi birimo icyiciro cy'amategeko aho u Rwanda rwashyizeho amategeko agenga ibyaha by'ikoranabuhanga ndetse no kurinda amakuru.

Raporo igaragaza ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y'abaturage (data protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye. Iyi ni intambwe ikomeye mu gutuma abaturage n'ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga.

Ikindi cyiciro kirebwaho ni icyiciro cya Tekiniki (Technical Measures). Muri iki cyiciro, u Rwanda rwashimiwe kuba rwarashyizeho ikipe izwi nka Computer Incident Response Team (CIRT) ishinzwe kugenzura, gukumira no kurinda ko umutekano w'ikoranabuhanga wahungabanywa, byanabaho, ikigira uruhare runini mu guhangana n'icyo kibazo.

Ku rundi ruhande, icyiciro cy'ingamba n'imiyoborere (Organizational Measures) ni hamwe mu ho u Rwanda rwagize amanota meza, dore ko rusanzwe runafite gahunda y'igihugu yo kurinda umutekano w'ikoranabuhanga, izwi nka 'National Cybersecurity Strategy'.

Raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ibigo n'inzego zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro ku rwego rw'igihugu, bikajyana no kwitegura kugenzura ibyago bishobora guterwa n'ikoranabuhanga.

Icyiciro cyo Guteza imbere Ubumenyi n'Ubushobozi (Capacity Development Measures) ni ikindi cyahesheje u Rwanda amanota meza, dore ko rwashyize imbaraga mu kwigisha no guteza imbere ubushobozi bw'abakozi n'abanyeshuri mu bijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga.

Urugero ni nka 'Rwanda Coding Academy', ishuri rifasha urubyiruko kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga. Hari kandi n'ubufatanye n'amashuri makuru mpuzamahanga bifasha urubyiruko kwinjira muri uru rwego rw'ikoranabuhanga, bikarufasha kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ikindi cyiciro u Rwanda rwitwayemo neza ni ikijyanye ni icyiciro cy'ubufatanye (Cooperation Measures) aho u Rwanda rwagaragaje ubushake mu bufatanye n'ibindi bihugu ndetse n'ibigo by'abikorera mu kurushaho guhangana n'ibibazo by'umutekano w'ikoranabuhanga.

Ubufatanye mu rwego mpuzamahanga n'amasezerano igihugu gishyiramo imbaraga bituma kibasha kwigira ku bandi no gukomeza kwiyubaka mu ikoranabuhanga.

Raporo yashimye uburyo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu gukumira no guhangana n'ibibazo by'umutekano w'ikoranabuhanga, rugashyira imbere gushiraho amategeko, gushyiraho inzego za tekiniki, no kubaka ubushobozi mu birebana n'ikoranabuhanga.

U Rwanda rwashyizwe muri Tier 1, aho rubarirwa mu bihugu by'intangarugero mu kurinda umutekano w'ikoranabuhanga ku rwego rw'Isi. Ibi biratuma igihugu kigira icyizere cyo gukomeza kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga mu karere, ndetse no gukurura ishoramari mu bikorwa by'ikoranabuhanga.

Ibihugu bitanu bya Afurika nibyo biri mu cyiciro cy'ibihugu by'intangarugero, bikaba birimo Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania byiyongera ku Rwanda.

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere ku Isi mu kurinda umutekano w'ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-bya-mbere-ku-isi-mu-kurinda-umutekano-w-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)