U Rwanda rwatangiye gukingira MPox icyiciro cya mbere cy'abagera ku 10,000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox, kibasiye ibihugu byinshi bya Afurika no mu Rwanda hakaba hari abacyanduye.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira aherutse kubwira IGIHE ko mu ngamba igihugu giteganya zo kwirinda Mpox harimo no gukingira abaturage ariko bikazakorwa hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi.

Ati 'Ntabwo twatangirira ku bantu bose, hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n'inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n'andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho. "

Inkingo ziri gukwirakwizwa mu bihugu bya Afurika inyinshi ziri gutangwa n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Magingo aya abantu bane bari baranduye Mpox mu Rwanda bose baravuwe barakira barataha, ndetse inzego z'ubuzima zizeza ko ubushobozi bwo kuyivura buhari.

Icyorezo cya Mpox cyibasiye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarenga ibihumbi 22 bamaze kwandura na ho abarenga 715 bahitanywe na yo muri uyu mwaka.

Virusi ya Mpox imaze kugera mu ntara 22 muri 26 za RDC, no mu bihugu 13 bya Afurika.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryashoye miliyoni 600$ mu rugamba rw'amezi atandatu rwo guhangana n'iki cyorezo mu bice bitandukanye by'Isi.

Muri Nyakanga 2024 ni bwo abantu ba mbere barwaye indwara ya Mpox bagaragaye mu Rwanda, baravurwa barakira.

Inzego z'ubuzima zatangaje ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyo cyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi no kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye kuko ari ho hari ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.

Mpox ku muntu wayanduye bitwara hagati y'iminsi itatu n'iminsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y'ibanga bishobora no gukwira ahandi henshi biza bifitemo utuzi tugenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umuntu agenda akira.

Kugira ibyo biheri bijyana kenshi no kugira umuriro, ushobora kuza ari muke cyangwa ukaza ari mwinshi, ikindi ni uko bica intege. Ibyo bimenyetso iyo bigaragaye umuntu akavurwa nyuma y'ibyumweru bibiri cyangwa bitatu aba yakize. Abo twabonye kugeza ubu ntawagize ikibazo cyo gutinda kwa muganga cyangwa se ngo ahitwanwe n'iyo ndwara.

Mpox ibamo ibyiciro byinshi ariko ubu hari grade 1B ari na yo yagaragaye mu Rwanda, muri Congo bakagira grade 1 na ho muri Afurika y'Iburengerezuba bakagira grade 2, iri mu Rwanda ikaba ifitanye isano n'iyagaragaye muri Congo.

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya #Mpox, Minisiteri y'Ubuzima yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n'ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox. pic.twitter.com/GATsAJ1Kab

â€" Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 19, 2024

Abafite ibyago byinshi byo kwandura MPox batangiye guhabwa urukingo
Abagera ku 10,000 ni bo bazakingirwa ku cyiciro cya mbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangiye-gukingira-mpox-icyiciro-cya-mbere-cy-abagera-ku-10-000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)