Ubukungu bw'u Rwanda bushobora kuzamuka ku kigero kirenze icyari giteganyijwe muri uyu mwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko umusaruro wabonetse mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka utanga icyizere ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero kirenze icyari giteganyijwe muri uyu mwaka, cya 6,6%.

Ati 'Twiteze kubona izamuka ry'ubukungu riri hejuru y'iryo twari twarateganyije, kandi ibi biri kugirwamo uruhare n'inzego zose z'ubukungu.'

Ku mpuzandengo y'imyaka itanu ishize, urwego rwa serivisi rwazamutse ku kigero 48,2%, urwego rw'inganda ruzamuka ku kigero cya 24,1% mu gihe urwego rw'ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 18,4%.

Icyakora Rwangombwa yavuze ko ikibazo gihari gikomeye ari uko iri zamuka 'ritagaragara mu nzego zohereza ibicuruzwa mu mahanga, kandi ibyo bigira ingaruka ku madevizi twinjiza. Ntekereza ko nka Guverinoma n'inzego z'abikorera, niho dukeneye gushyira imbaraga kuko ubukungu buri kuzamuka, ariko ikinyuranyo hagati y'ibyo dutumiza n'ibyo twohereza mu mahanga gikomeje kwaguka.'

Ibi bigaragazwa n'izamuka ry'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, ryiyongereye ku kigero cya 5,7% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka mu gihe ibyo u Rwanda rwoherezayo byagabanutse ku kigero cya 0,9%.

Mu mwaka ushize, nabwo ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byari byazamutse ku kigero cya 17,4% mu gihe ibyo rwoherezayo byazamutse ku kigero cya 11,2%, ibigaragaza ko iki kinyuranyo gikomeje kwiyongera.

Ku ruhande rumwe, iri gabanuka ry'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga rishobora gusobanurwa n'uko ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagabanutse.

Ubu bwiyongere bw'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga rigira ingaruka ku kinyuranyo cy'ibyo rwohereza n'ibyo rukurayo, cyiyongereyeho 9,6% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, iki kinyuranyo cyari cyazamutseho 21,4%.

Ibi kandi bigira ingaruka ku gaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idolari rya Amerika (depreciation) aho mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, cyari cyazamutseho 3,7% ibyo Guverineri Rwangombwa yavuze ko 'Depreciation ikomeje kuba hejuru, nubwo iri munsi cyane y'iyo twari twagize mu mwaka ushize', aho mu mezi atandatu ya mbere iri zamuka ryari rigeze ku 8,8%, umwaka urangira rigeze kuri 18,1%.

Muri uyu mwaka, byitezwe ko iri zamuka rizagera hejuru gato ya 8%. Rwangombwa avuga ko nubwo iri zamuka ari rito ugereranyije n'uko byari bimeze mu mwaka ushize, ariko nanone 'riri hejuru y'impuzandengo yari isanzwe', agaragaza ko ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rukura mu mahanga ari imwe mu mpamvu ikomeye ibitera.

Icyakora magingo aya, u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa byakoreshwa mu gihe cy'amezi 4,7 ndetse umwaka ukazarangira bigeze kuri 4,8.

Hagati aho, izamuka ry'ibiciro (inflation) ryari kuri 4,7% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, rikazagera kuri 5% ku mpuzandengo y'uyu mwaka.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko umusaruro wabonetse mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka utanga icyizere ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero kirenze icyari giteganyijwe muri uyu mwaka, cya 6,6%
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana yari yitabiriye iyi nama
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu batanze ikiganiro
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse ubwo yari akurikiye ibiganiro
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w'Inganda n'Ubucuruzi, Prudence Sebahizi yari yitabiriye iki kiganiro
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd.) Albert Murasira ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd.) Albert Murasira ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukungu-bw-u-rwanda-bushobora-kukuzamuka-ku-kigero-kirenze-icyari-giteganyijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)