Ubushake buke buragaragarira buri wese- Amb Nduhungirehe kuri RDC mu biganiro bya Luanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa z'u Rwanda ku rwego rw'abaminisitiri zahuriye n'iza RDC i Luanda, ziganira ku ngingo yo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y'impande zishyamiranye mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Bivugwa ko ibiganiro bya Luanda biherutse bitagenze neza, kuko intumwa za RDC zanze igitekerezo Angola yatanze cy'ubufatanye mu gusenya FDLR no kuba guverinoma ya RDC yaganira n'umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi by'iyi ntara.

Mu kiganiro yagiranye na VOA, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuri ubu muri ibi biganiro hari ibibazo bibiri bishobora gutuma nta musaruro bitanga.

Yagize ati 'Ni ibibazo bibiri, icya mbere ni ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo kuko uko twigira imbere badusubiza inyuma, ibyo batubwiye ntabwo babyubahiriza, ubushake buke rwose bugaragarira buri wese kandi butangiye no kugaragarira umuhuza.'

Yakomeje agira ati 'Icya kabiri ni ukudashaka ku ruhande rwa RDC gukemura ikibazo mu mizi. Ntabwo ikibazo cy'abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda gishobora gushakirwa umuti hashingiwe ku ntambara cyangwa se ntikinahabwe agaciro.'

'Ni ikibazo kigomba gushakirwa umuti hashyizweho ibiganiro byeruye hagati ya Leta ya Congo n'uwo mutwe wa M23 uharanira inyungu z'abo banye-Congo.'

Yavuze ko n'ubwo iki gihugu gikomeza kwirengagiza, ariko ikibazo cya M23 kireba abenegihugu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati 'M23 ni umutwe w'abanye-Congo urengera inyungu z'umuryango w'abanye-Congo kandi nk'uko mubizi icyo kibazo cya M23 iriho ubu cyari gihari, hashize imyaka irenga 10 kubera ko wari ufite ibyo urengera ariko ikibazo nticyakemuwe mu mizi. Habaye intambara ntihagira igisubizo cya politiki gitangwa ngo ikibazo gikemuke burundu.'

Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko uretse ikibazo kijyanye n'umutekano w'u Rwanda nta kindi kibashishikaje.

Ati 'Twebwe dufite ibibazo cy'uyu mutwe w'abajenosideri wa FDLR ufashwa na Leta ya Congo wanashyizwe no mu ngabo za Congo ni yo mpamvu twe twashyizeho ingamba zo kwirengera nk'igihugu. Twe ikibazo kidushishikaje ni ikibazo kijyanye n'umutekano w'u Rwanda.'

Amb. Olivier Nduhungirehe ahagarariye u Rwanda mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye iri kubera ku cyicaro cy'uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagaragaje ko no mu bindi u Rwanda rushyize imbere harimo 'n'ibibazo bijyanye n'igihe tugezemo birimo ibijyanye n'ikoranabuhanga n'imihindagurikire y'ikirere.'

Mu ijoro ryakeye ubwo Perezida Tshisekedi yagezaga ijambo rye ku bitabiriye iyi Nteko ya Loni, yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC, anavuga ko n'ibindi bihugu byashyiraho inzira y'uburyo ibibazo byakemuka, yiteguye kubiyoboka.

Ibyo Tshisekedi yavugiye muri Loni bitandukanye kure n'ibyo amaze iminsi yemera, kuko mu minsi ishize mu biganiro bya Luanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Igihugu cye, yatesheje agaciro raporo yakozwe n'impuguke zirimo izo mu gihugu cye.

Tshisekedi kandi wanasabye ko ibindi bihugu byashyiraho inzira z'ibiganiro, ni we watesheje agaciro ibiganiro bya Nairobi nyuma y'iminsi bitangiye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubushake buke bwatangiye no kugaragarira umuhuza ari we Angola



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushake-buke-buragaragarira-buri-wese-amb-nduhungirehe-kuri-rdc-mu-biganiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)