Ufitinema Clotilde wakiniye amakipe y'Abagore atandukanye mu Rsanda ndetse
n'ikipe y'igihugu Amavubi, ubuzima bwe buri habi kubera kanseri.
Yakiniye ES Mutunda WFC mu 2013-18, mu 2019 yagiye muri Bugesera WFC yavuyemo asubira muri ES Mutunda mbere yo kurwara.
Arasaba inzego za siporo, inshuti n'abavandimwe kuba bamufasha akabasha kwivuza iyi ndwara izahaje ubuzima bwe.
Avuga ko iyi Kanseri yaje gukomoka ku kibazo yagize ubwo yabyaraga abagabga ntibamwiteho neza ku bitaro bitandukanye.
Mu 2021 ni bwo yatwaye inda ndetse mu ntangiriro za 2022, abyara bamubaze ndetse anahamara iminsi ibiri kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Mata 2022.
Nk'uko yabuhamarije B&B Kigali FM avuye mu bitaro nyuma yo kubyara ni bwo yatangiye kugira ikibazo gikomeye.
Ati 'Nkihava natangiye kugira ibibazo ngubwa nabi, nta bwenge mfite ndetse ntangira kubyimba umubiri wose. Nasubiyeyo ariko ntibanyakira kuko hari nijoro, gusa twifashishije abandi bayobozi bahamagara umukuru w'ibitaro, avuga ko atabimenye ariko ahita anyakira.'
Byabaye ngombwa ko hakurikiraho igikorwa cyo kongera kumudoda kubera ko byagaragaraga ko ari byo bishobora kuba byari byaramuteye kubyimba umubiri wose, kandi bigakorwa nta kinya bamuteye kuko cyashoboraga no kumuhitana.
'Ntabwo bigeze bambwira ikibazo mfite, ahubwo nageze ku itariki ya 20 Mata nta kindi kintu bampa uretse imiti igabanya umuriro, kandi uri kumva bari bampambuye. Kubera kubyimba n'ahandi hari haturitse, batakibasha no kundoda kuko zikuragamo, nkomeza kuzahara.'
Yoherejwe mu bindi bitaro, yitabwaho gusa abaganga baza kubona ko yangiritse bikomeye.
Ati 'Aho banyitayeho cyane, basanga narangiritse, basanga uko nabazwe baturutse mu rubavu rumwe bagera ku rundi, bafata umwanzuro wo kudashyiramo izindi ndodo, cyane ko hari haranatangiye no kuzamo umwanda.'
"Icyo bakoraga ni ukuhaborora bakahapfuka gusa, bakamwoza mu nda kuko hari harangiritse. Ashimira ibi bitaro kuko iyo bitahaba 'ubuzima bwanjye buba bwarangiritse.'
Muri Mata uyu mwaka ni bwo uburwayi bwa Ufitinema bwongeye kubyuka, yumva atangiye kugira ikibazo cy'isereri iza kenshi, yagana kwa muganga bakamusangana amaraso make ndetse na 'hémoglobine ' zari zaragabanutse.
Uyu mukinnyi yagiye ku Bitaro bya Remera Rukoma, CHUK, King Faisal ibizamini bigaragaza ko nta ndwara afite, ariko nyuma CHUK iza kuvumbura ko yamaze kwanduka Kanseri.
Ati 'Nakomeje kuremba cyane ariko rimwe nasubiye CHUK, muri Kanama 2024 ni bwo bambwiye ko mfite Kanseri yo mu maraso iboneka mu musokoro. Kuva icyo gihe nshaka kumenya aho yaturutse n'uko nayitaho.'
'Kuri raporo ya muganga byagaragazaga ko nagize ikibazo cyo kuva amaraso igihe kirekire, mpita nibuka ko ari cya gihe nari kwa munganga.'
Yamenyeshejwe ko Kanseri afite agomba kugira imiti yifashisha ikomoka mu Buhinde, gusa yisunga umuganga w'i Kabgayi wo muri icyo gihugu amuhishurira ko ahubwo ishobora no kumuhitana.
Ubu ari ku nshinge zigabanya infections mu bihaha, mu mwijima no ku mutima, yabwiwe ko iri ku rwego rwo kuvurwa igakira akaba agomba kubagwa aho byose bisaba miliyoni 5.
Minisiteri ya Siporo ikaba yemeje ko iki kibazo yakimenye ndetse irimo kugikurikirana ngo gikemuke.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuzima-bwa-ufitinema-wakiniye-amavubi-buri-mu-kaga