Ubwiza bw'ibyumba bya hoteli mu Rwanda bimaze kurenga ibihumbi 25 (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare yatangajwe ku wa 27 Nzeri 2024 ubwo u Rwanda n'Isi byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo.

Biragoye kuvuga ubukerarugendo ngo wibagirwe amahoteli, kuko nyuma yo gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu runaka, ababikora baba bakeneye kuruhukira ahantu heza no guhabwa serivisi zinoze.

Mu Rwanda icyo kintu cyitaweho cyane kuko nko mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwabaruraga ibyumba ibihumbi 10, ibyumvikana ko mu gihe kitarenze amezi 60 byiyongereyeho ibindi ibihumbi 15.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi yavuze ko ari intambwe ikomeye cyane bateye mu kongera umubare wa za hoteli zakira ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Ati 'Ibyo ni ibirarwamo gusa. Hari ibindi byinshi bitabarwa. Nk'ibifatirwamo amafunguro ntitubibara. Ubona ko biri ku muvuduko uri hejuru. Tubarira mu byumba hoteli zifite kugira ngo tumenye uko turi gutera imbere.'

Uyu muyobozi yatangaje ko bakomeje gukora cyane kugira ngo nibura mu myaka itanu iri imbere, mu Rwanda hazabe habarurwa ibyumba by'amahoteli ibihumbi 35.

Mu mwaka ushinze ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 620$. Muri gahunda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) bikitegwa ko mu 2029 ubukerarugendo buzinjiriza igihugu miliyari 1.1$.

Ngenzi ati 'Ibyo byumvikana neza ko tugomba kongera ibikorwa, amahoteli akiyongera, serivisi dutanga zikiyongera, tukongera inama twakira, n'ibindi byinshi. Niyo mpamvu twiyemeje ko tuzongera ibyumba by'amahoteli ibihumbi 10 mu myaka itanu iri imbere.'

Kugeza ubu Ishami ry'Ubukerarugendo ribarizwamo ibigo 1,360 n'amahuriro arindwi y'ubukerarugendo butandukanye.

Ni umubare munini cyane kuko mu myaka itanu ishize, ibyo bigo byabarirwaga muri 450, ndetse Ngenzi akavuga ko hari n'umubare munini utariyandikisha muri iryo shami rya PSF.

Ati 'Uru ni urwego ruri gutera imbere. Kera ubukerarugendo bwarasuzugurwaga ariko urebye amafaranga bwinjiza ni menshi cyane. Ubu ubukerarugendo bwahanze imirimo ibihumbi 165, iyo turebye ababukoramo.'

Ngenzi agaragaza ko iyo ari imirimo myinshi cyane kuko yihariye 10% by'imirimo yose ihangwa mu gihugu ibyara inyungu ukuyemo iy'ubuhinzi n'ubworozi.

Uretse kongera ibyumba by'amahoteli ibihumbi 10, Ngenzi agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere bazakora ibishoboka ngo bateze imbere ibikorerwa mu Rwanda hagerwa ku ntego iguhugu cyihaye y'uko bizajya byiziyongera kuri 13% buri mwaka, no kuzamura ishoramari ry'abikorera rikagera kuri miliyari 4,6$ mu 2029 rivuye kuri miliyari 2,2$ mu 2024.

Ngenzi yavuze ko bizajyana no guteza imbere by'umwihariko ubukerarugendo bushingiye ku nama, ubushingiye ku iyobokamana no kongera ibintu byo gusura bikaba byinshi, ku buryo amafaranga abakerarugendo basiga mu Rwanda azarushaho kwiyongera.

Abajijwe uko ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu bwihagije, ha handi uru rwego rudashobora guhungabana mu gihe abakerarugendo baturuka hanze y'igihugu bagabanuka, Ngenzi yavuze ko biri ku rugero rwiza ariko bidahagije.

Ati 'Nk'ubu nko gusura ingangi ni 1,500$ ku banyamahanga. Abanyarwanda bayatanga ni bake. Hari ibiciro ku Banyarwanda ariko ku mafaranga twifuza kwinjiza ntitwayageraho abanyamahanga bataje. Ni yo mpamvu ahubwo dushaka gukurura Abanyafurika bakiyongera mu gusura u Rwanda.'

Yongeyeho ati "Iyo mishinga izajyana no kubakira ubushobozi abari muri urwo rwego cyane cyane mu bumenyi, abakiri mu mashuri bagahabwa imenyerezamwuga cyane ko twabonye ko 30% by'abarihabwa babona akazi."

Ni imishinga izajyana no kubakira ubushobozi abafite imishinga mito n'iciriritse kuko igira uruhare runini mu iterambere ry'urwego bijyanye n'ubwinshi bwayo.

Nk'ubu ibigo by'ubukerarugendo nk'ibitembereza ba mukerarugendo mu Rwanda, 80% byabyo ni iby'abafite imishinga mito n'iciriritse, ibigaragaza uburyo icyo cyiciro gikwiriye gukurikiranwa by'umwihariko.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko uko ubukerarugendo bw'u Rwanda butera imbere ari na ko Abanyarwanda cyane cyane abaturiye ibyanya bisurwa bazamurirwa ubuzima.

Ati 'Dufite gahunda yo gusangira ibyavuye mu bukerarugendo n'abaturage aho 10% by'agaciro k'ikiguzi cya tike yinjiriweho muri parike, ajyanwa mu mishinga nko kubaka imihanda, ibitaro, amashuri n'ibindi. Iryo 10% si iry'umusoro ahubwo ni iry'agaciro k'ibyinjijwe mu gusura ibyanya nyaburanga.'

Yavuze ko ubu hamaze gufashwa imishinga 1000 ndetse hamaze gutangwa arenga miliyari 12 Frw ku baturage, agashimangira ko ari ibintu bizakomeza uko urwego rutezwa imbere.

Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella aganiriza abitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi yavuze ko ibyumba by'amahoteli mu Rwanda byageze ku bihumbi 25
Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n'ubukerarugendo bitabiriye umunsi wabuhariwe
Ngabo Karegeya wamamaye nk'uwashinze ikigo cy'ubukerarugendo bushingiye ku nka kizwi nka Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, na we ari mu batanze ikiganiro cy'uko ubukerarugendo bw'u Rwanda bwatezwa imbere
Abayobozi mu nzego zitandukanye z'ubukerarugendo mu gihugu n'abafite imishinga ibushingiyeho bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko hamaze gutangwa miliyari 12 Frw mu baturage mu buryo bwo gusangira umusaruro uturuka mu bukerarugendo

Amafoto ya zimwe muri Hoteli zo mu Rwanda

Ubwiza bwa One&Only Nyungwe

One&Only Gorilla's Nest

Bisate Lodge

Classic Resort Logde

Cleo Lake Kivu

Emeraude Kivu Resort iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu

Hôtel des Mille Collines

Mythos Boutique Hotel

Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

Rose Apart Hotel

Lake Kivu Serena

Four Points by Sheraton

Singita Kwitonda Lodge

The Retreat by Heaven

UMVA Muhazi




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyumba-by-amahoteli-y-u-rwanda-byageze-ku-bihumbi-25

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)