Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize Loni yafashe umwanzuro wo gutera inkunga ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Amajyepfo, SADC, zagiye gufasha ku rugamba igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, mu ntambara kirwana n'umutwe wa M23.

Uwo mwanzuro uvuga ko ibikoresho byari iby'ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ndetse n'abahanga bazoo mu bijyanye n'iperereza rya gisirikari, bizegurirwa SADC.

 

Hari n'abavuga ko SADC izahabwa inkunga y'amafaranga, ariko byo ntibirashyirwa ahagaragara.Twibutsa ko iyo MONUSCO yategetswe kuva muri Kongo, ariko ikaba ibigendamo biguruntege, kubera kwanga kuviririra akaryoshye isarura mu ntambara z'urudaca zo muri Kongo.

Ubwo kuri uyu wa mbere yafataga ijambo imbere y'Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, Fergus Eckersley, Umujyanama mu bya politiki mu biro by'uhagarariye Ubwongereza muri Loni, yagaragaje impungenge ko hatabaye ubushishozi, iyo nkunga yemerewe SADC ishobora gutuma intambara irushaho gukaza umurego, mu gihe Ubwongereza bushyigikiye ko hashyirwa imbere inzira y'ibiganiro hagati y'abashyamiranye.

Bwana Eckersley yavuze ko Loni idakwiye gushyigikira intambara, itera inkunga rumwe mu mpande zihanganye, ko ahubwo ubufasha bwayo bwagombye kwerekezwa gusa mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry' ibyemezo bya Luanda na Nairobi, bigamije kurangiza intambara ya Kongo binyuze mu mishyikirano.

Si Ubwongereza bugaragaje izi mpungenge gusa, kuko n'uRwanda rwerekanye ko gufasha SADC byasubiza ibintu irudubi.

SADC irwana ku ruhande rwa FARDC n'imitwe itabarika yitwaje intwaro, irimo na FDLR y'abajenosideri bishe Abatutsi mu Rwanda, n'ubu bakaba bakomeje gutsemba Abatutsi bo muri Kongo. Gutera inkunga SADC rero, bisobanuye gufasha, mu buryo buziguye abajenosideri bakorana nayo.

Ibyegeranyo binyuranye kandi, birimo n'iby'intumwa za Loni, bigaragaza ko Leta ya Kongo yamaze kwinjiza mu gisirikari cyayo abajebosideri ba FDLR, ibaha n'ubushobozi bwo gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'uRwanda. Niba SADC se ikorana na FARDC/FDLR, Loni nayo ikaba igiye gutera inkunga iryo huriro, bitaniye he no gushyigikira ababangamiye umutekano w'uRwanda? U Rwanda se rwo ruzipfumbata kandi rubona umigambi mibisha irutegurirwa?

Mu mateka ya Loni, yakunze kwibuka ibitereko yasheshe, ikazaza isuka amarira y'ingona, ishyano ryo ryamaze kugwa. N'ubu rero hari impungenge ko amakosa yayo yo gushyigikira abajenosideri, ashobora gukurura intambara y'akarere kose, nk'uko abasesenguzi badahwema kubyerekana.

The post Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubwongereza-burasanga-gutera-inkunga-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-bishobora-kongerera-ikibazo-ubukana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwongereza-burasanga-gutera-inkunga-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-bishobora-kongerera-ikibazo-ubukana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)