Uko ibyamamare byitwikira 'agatwiko' mu kuyob... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wabonye se uburyo ahitamo gukura indirimbo ye ku rubuga rwe Youtube, akavuga ko yarezwe n'abantu. Cyangwa se akaza mu itangazamakuru ashinja mugenzi we kumwiba indirimbo muri studio, mbese ubuzima ibyamamare bibamo ni amayobera gusa, biri no mu mpamvu inzego zishinzwe ubutabera, kenshi zigorwa no gutahura niba koko ibyo barimo ari ibyaha cyangwa se ari 'showbiz' nk'uko ubizi.

Ingero ni nyinshi z'ibintu byagiye bivugwa kuri iyi 'mihanda' (mu mvugo z'ubu) abantu bagatekereza ko ibiri gukorwa ari 'agatwiko' (mu mvugo z'ubu), ariko wasesengura ugasanga ni ibikorwa byuzuye urwango, gutesha agaciro ikiremwamuntu, no gukoresha imvugo zihembera urwango.

Hari abagiye bafata ijambo, bakavuga mu izina abantu bababwiye ko bazabica. Abandi bakavuga ko muri telefoni zabo babitsemo amashusho n'amafoto by'urukozasoni by'umwe mu bantu uzwi, kandi ko ayashyize hanze rubanda itakongera kumugirira icyizere.

Ubwo Yago yatangiraga gukora ibiganiro n'ibikorwa bigaragaza ko yahemukiwe n'abo yahaye Inka, inzego zibishinzwe zatekerezaga ko ari 'agatwiko' nk'uko bisanzwe bimenyerewe muri 'Showbiz'.

Ariko, uko iminsi yicumaga babonye ko ibyo agambiriye birenze ibyo yatangazaga mu biganiro. Ariko kandi bari batinze gufata icyemezo, ahanini binaturutse ku kuba hari abantu bagiye babona bashwana ku mbuga nkoranyambaga, babaganiriza, bakavuga ko babikoze mu rwego rwo guteguza indirimbo yabo. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry avuga ko bagiye babona ibintu byinshi ku mbuga nkoranyambaga bakumva ko rimwe na rimwe biri gukorwa n'ibyamamare mu mutaka w'agatwiko nk'uko byari bisanzwe bigenda, ari nayo mpamvu kenshi bagiye badatera intambwe yo kubikumira, ariko kandi hari n'ibyaha bisaba ko nyirabyo atera iya mbere agatanga ikirego.

Ati "Ibintu byo ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu byo kwitondera. Hari aho, rimwe na rimwe wabonaga abantu bari gutukana, ukabona ko bari gutukana, wabegera ugiye kubagira inama ukabona bishobora kubyara andi makimbirane. 

Abantu bakakubwira bati, Oya! ni 'beef' (agatwiko) tuba twashyizeho nk'abantu b'abahanzi bo muri 'showbiz' tuba tugira ngo abakiriya bacu bongere batwibuke, ariko ikigambiriwe ni uko hari indirimbo tugiye gusohora, babiziranyeho."

Akomeza ati "Ngo hari ukuntu nyine ibi bintu bya 'showbiz' abantu b'abahanzi b'abasitari kugirango nyine babanze biyibutse abantu babanza kurema 'beef' noneho ubwo imbuga nkoranyambaga zikavuga, abafana babo bakongera bagakanguka, bagahita basohora indirimbo."

Yavuze ariko ko ikibabaje ari uko abateguza iriya ndirimbo iyo imaze gusohoka, ntibasubira inyuma ngo babwire abafana babo ko ibyo bakoraga byari 'agatwiko' bateguza indirimbo yabo. Avuga ko hari abafana bakomeza gutekereza ko ibyo babonye cyangwa se basomye ari ukuri.

Murangira yavuze ko kuba imbuga nkoranyambaga zitanga amafaranga ku bantu bazikoresha cyane, bidakwiye gutuma batwarwa ngo birengagize indangagaciro.

Yanavuze ko Yago atangira kugaragaza ihangana hagati ye na bagenzi be yavugaga ko bamuhemukiye batekerezaga ari agatwiko.

Ati '[…] Ubundi iki kibazo cyatangiye tugira ngo ni 'showbiz' ya myidagaduro, ariko tuza gusanga, tuza kubona ko hari abatangiye kurenga umurongo ubaganisha mu byaha, tubona bamwe batangiye kugana mu gukora ibyaha byeruye.'

Itegeko rivuga ko 'Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.' 

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.


Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko kenshi ibyamamare byitwikira 'agatwiko', ku buryo inzego zidahita zitahura ko ibyo bari gukora ari ibyaha biri kubera ku mbuga nkoranyambaga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146587/uko-ibyamamare-byitwikira-agatwiko-mu-kuyobya-uburari-ku-byo-bakorera-kuri-murandasi-146587.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)