Nyuma yo kwima ingoma mu 1897, Umwami Musinga yateranyije abiru ngo bamuhitiremo ahazajya umurwa mukuru w'ubwami bwe maze hemezwa Nyanza, ni uko nyuma y'imyaka ibiri atangira kuwubaka ku gasozi ka Gakenyeri, mu Murenge wa Busasamana.
Amateka avuga ko Umwami Musinga yahise ahashyira amazu 32 y'ibikorwa byose by'ubwami bwe.
Uyu murwa yawubanyemo n'umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera bayoboranaga, maze bakomeza kuwagura.
Mbere yo gutura mu Gakenyeri, Umwami Musinga yagize indi mirwa nka Runda na Gihara mu Nduga, Kamonyi muri Rukoma, Gitwiko cya Nyamabuye mu Nduga, Mukingo mu Busanza bwa ruguru ,i Bweramvura mu Kabagali, na Mwima hafi y'i Mushirarungu.
Kuva icyo gihe, uyu murwa wa Nyanza ni wo abami b'u Rwanda bakomeje guturamo mu myaka hafi 60 yakurikiyeho nubwo habayemo ibibazo byinshi kubera ibihe by'ubukoloni.
Musinga yirukanwe mu murwa yishingiye asimburwa n'Umwami Yezu
Umwami Musinga wanze kuyoboka abazungu b'abakoloni bari bamaze kugera mu Rwanda, yanze kubatizwa ngo abe umukirisitu, bituma abazungu bamwijundika.
Ubusanzwe, umwami w'u Rwanda yafatwaga nk'uhagarariye Imana mu Rwanda, bityo rero Umwami Musinga ntiyumvaga ukuntu yayoboka iyo Mana y'abazungu.
Padiri Niyomugabo Egide uba muri Paruwasi Gatolika ya Nyanza, yabwiye IGIHE ko mu bihe byo hambere, umwami yabaga ahagarariye Imana mu bantu, kumwumvisha indi mana bitari gukunda ari na yo mpamvu bitashobotse.
Ati 'Umwami Musinga ntiyari yarize amashuri asanzwe, kandi mu itorero ibwami, icyo babigishaga ni uko umwami ahagarariye Imana mu bantu. Kumvumvisha indi byaranze, ni na yo mpamvu Musinga, kuyoboka undi mwami byamugoye.''
Ibi biri mu byatumye adahuza n'abakoloni maze ashwana na bo, bamwambura ingoma bamucira i Cyangugu, bamusimbuza Mutara III Rudahigwa wari ufite imyaka 20 gusa, ndetse nyuma aza gutangira i Moba mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Avuga kuri iyi ngingo, Meya Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza, yagize ati 'Umwami Musinga w'u Rwanda yarazimangatanye asimbuzwa undi mwami Kirisitu, ari na we [Yezu] nyuma gato waje guturwa u Rwanda rwose. Ibi ni ibintu bibabaje ku mateka y'u Rwanda.''
Umwami Rudahigwa wamusimbuye ni na we mwami wa mbere wabatijwe, aho yiswe Charles Léon Pierre.
Nyuma yo gucibwa kwa Musinga, Umwami mushya Rudahigwa, yahisemo kuyoboka abakoloni ndetse abegurira ahari ingoro y'ubwami bwa Se.
Amateka agaragaza ko ahari umurwa wa Musinga mu Gakenyeri hatangiye kubakwa ibikorwa bya Kiliziya, kuko mu mwaka wa 1935 ari bwo hatangiye kubakwa Kiliziya Gatolika yitiriwe Kirisitu Umwami i Nyanza, ubu ni Paruwasi iri muri Diyosezi Gatolika ya Butare.
Ni na bwo hatangiye kubakwa amashuri atandukanye arimo Collège Christ-Roi, Groupe Scolaire Mater Dei, Ecole des Sciences Saint Louis de Monfort n'andi menshi ariko yatangiye ari ibibeho aho yafashaga abantu kwiga gusoma, kwandika no kubara, ndetse na gatigisimu mbere yo kubatizwa.
Mu myaka yakurikiyeho, nyuma y'Impinduramatwara yo muri 1959, ubwami bukuweho, uyu Mujyi wa Nyanza wagiye utotezwa mu iterambere kuri Repubulika ya Mbere y'iya Kabiri, bituma ugwingira mu mikurire kuko wagiye wimwa n'ibikorwaremezo n'ubutegetsi bwariho.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko mu Rwanda (ILPD), Hon. Mupenzi Georges, yavuze ko uyu mujyi nyuma y'ikiswe Impinduramatwara yo mu 1959, abategetsi bariho icyo gihe bawuciyemo ibice aho kimwe cyometswe ku cyari Perefegitura ya Gitarama, ikindi cyomekwa ku yari Perefegitura ya Butare, bagamije guca intege amatwara ya cyami.
Kuwuteza imbere na byo byakomeje kugenda biguru ntege, ku buryo n'umuhanda wa kaburimbo wagombaga kwinjiramo nubwo wari mugufi kuko wari gufatira ku munini wa Huye-Kigali, wari warakomeje kudindizwa.
Mu gihe cya Jenoside naho, abenshi mu bari bawutuyemo barishwe, bari biganjemo abikorera b'abacuruzi, ariko ntiwaheranywe n'ayo mateka mabi kuko ubu ukomeje gutera imbere ndetse ukaba utuwe n'abasaga ibihumbi 50, ari na ko uzamura urwego rw'ibikorwarezo, ndetse ubu ni na wo murwa mukuru w'Intara y'Amajyepfo.
Uyu mujyi urimo byinshi bigaragaza amateka y'ubwami abantu bashishikarizwa gusura muri iki gihe wizihiza imyaka 125 ubayeho, harimo iriba ry'inka n'ibigabiro by'Umwami Yuhi V Musinga, ingoro y'abami mu Rukari, urukiko rw'Umwami Rwabugiri, Kiliziya ya Kirisitu Umwami, Umwami Rudahigwa yatuye Umwami Yezu n'ibindi.