Uko Ndaruhutse yateye umugongo ibindi akihebera ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu yabonyemo 'PhD' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ufite imyaka 32 y'amavuko, yasoje amasomo ye mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu (Transportation Engineering) ndetse abonamo impamyabushobozi y'ikirenga muri Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani.

Iyi ikaba ari imwe muri Kaminuza zikomeye ku Isi kuko ari iya 29 nk'uko bigaragazwa na The Times Higher Education World University Rankings mu 2024.

Amashuri yisumbuye yayize muri Collège St André i Nyamirambo akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare aho yakuye impamyabushobozi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubwubatsi (Civil Engineering) mu 2014.

Mu 2017, yasoje amasomo muri Koreya y'Epfo aho yakuye impamyabushobozi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Imitunganirize y'Imijyi (Master of Engineering in Urban Development).

Aha yakoze ubushakashatsi ku bijyanye no gutwara abantu ku buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Ndaruhutse ati 'Icyo gihe nagarutse mu Rwanda nkora mu biro by'Umujyi wa Kigali aho nari nshinzwe ibijyanye no gutegura no kubaka imihanda (Road planning and development). Mu 2021 ni bwo navuye mu Rwanda njya kwiga amashuri y'ikirenga mu Buyapani nkaba nayasoje.'

Ndaruhutse Jean Claude avuga ko akiri muto atatekerezaga ko azagera ku rwego rwo kubona Impamyabushobozi y'Ikirenga (PHD).

Ati 'Nkiri muto sinatekerezaga ko nzagera kuri uru rwego cyane cyane ko nkomoka mu muryango woroheje mu Rwanda. Ariko uru rugendo rwanyigishije ko iyo wihanganye byose bishoboka. Ubu ngiye gukoresha ubumenyi bwanjye mu kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu, no gushishikariza abandi gukurikirana inzozi zabo, uko zaba zingana kose.'

Uko yateye umugongo ibindi, akiga iby'ubwikorezi…

Ndaruhutse yabwiye IGIHE ko nk'umusore wakuriye mu Rwanda, yitegereje uburyo gahunda yo gutwara abantu mu mijyi igira uruhare runini mu iterambere ry'imijyi ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw'abayituye.

Yitegereje ukuntu Kigali, kimwe n'indi mijyi irimo gutera imbere, ihura n'ibibazo nk'umuvundo w'imodoka nyinshi, ibikorwaremezo byo gutwara abantu n'ibintu bidahagije, uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange butaranoga neza ndetse n'ubwiyongere bw'abaturage buri ku kigero cyo hejuru.

Yongeyeho ati 'Byatumye mfata icyemezo cyo kujya kwiga PhD mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu kugira ngo ngire ubumenyi bwisumbuyeho buzamfasha mu gutanga umusanzu wo guteza imbere urwego rw'ubwikorezi hibandwa cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutwara abantu ku buryo bwa rusange. Ibi bikazafasha mu kugira imijyi iteye imbere yorohereza urujya n'uruza rw'abayituye ariko binazamura imibereho myiza yabo.''

Icyo u Rwanda rukibura mu bwikorezi

Ndaruhutse avuga ko agereranyije u Rwanda n'ibindi bihugu aho yakoreye ubushakashatsi, icyo abandi bagezeho ari uguhuza uburyo bwo gutwara abantu bugezweho hamwe n'imitunganyirize y'umujyi.

Ati 'Nk'urugero, mu Mijyi nka Tokyo cyangwa Seoul, ubwikorezi rusange ntabwo bukora neza gusa ahubwo buhujwe n'ubundi buryo bwo kugenda nko gukoresha amagare no kugenda n'amagaru. Usanga haba hari ahantu henshi hashyizweho amagare cyangwa 'scooters' abantu bashobora gukoresha.'

Yavuze ko ibi bikorwa kugira ngo abantu bagere aho bari butegere imodoka cyangwa Gari ya moshi, bahagera bagaparika ayo magare ahabugenewe. Aho n'ufite igare rye cyangwa 'scooter' ye haba harashyizweho parking z'amagare/scooters ahahagarara imodoka cyangwa kuri sitasiyo za gari ya moshi. Ikindi, usanga aho imodoka zihagarara atari kure cyane y'aho abantu batuye.'

Ati 'Ibi byombi bifasha abagenzi kugera aho bategera 'bus' ku buryo bworoshye. Buriya gutwara mu buryo rusange i Kigali biramutse bikora neza moto zajya zikoreshwa gusa mu gufasha abantu kugera aho bategera 'Bus' nk'uko amagare cyangwa za scooters zikoreshwa muri iyi mijyi iteye imbere navuze.'

Ikindi avuga ko gikunze kubura mu Rwanda cyane cyane mu mijyi ikura vuba, ngo ni igenamigambi rirambye n'ishoramari mu bikorwaremezo bifasha mu iterambere ry'ubwikorezi.

Nyuma yo gusoza amasomo yiteguye gutanga umusanzu mu Rwanda…

Uyu musore ntafite inzozi zo kuguma hanze y'u Rwanda ahubwo ashaka guteza imbere igihugu cye, nyuma yo gusoza amasomo ye.

Ati 'Nyuma yo kurangiza amasomo yanjye, ngomba kugaruka gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu cyacu. Nishimiye kuba narungutse ubumenyi n'uburambe mu mahanga, ariko intego yanjye yibanze kuva kera ni iyo gukorera murugo.'

'U Rwanda ruratera imbere byihuse kandi hari ubushake n'ubushozi bw'igihugu cyacu bwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu mijyi, buzatuma imijyi yacu irushaho kuba myiza igakomeza gutera imbere mu buryo burambye.'

Inama agira urubyiruko avuga ko ari ukugira intego mu buzima ukiyemeza kuyigeraho uko byagenda kose kuko ibicantege bitabura ariko kwihangana, gukora cyane no kwizera ubushobozi wifitemo bigufasha kugera ku ntego yawe.

Avuga kandi ko biba byiza iyo umuntu agize abantu bamuri hafi bamushyigikira hamwe n'abandi bamutera inkunga. Ati 'Kandi ntuzigere utinya gusaba inama cyangwa ibitekerezo.'

Uyu musore kuri we yemeza ko ejo hazaza hubakwa gahoro gahoro, agashishikariza abantu guhangana no gutera imbere no kutibagirwa intego na rimwe mu buzima.

Ndaruhutse yabonye PHD mu bijyanye n'Ubwikorezi
Ndaruhutse Jean Claude avuga ko atatekerezaga ko azabona PhD
Ndaruhutse agira inama urubyiruko yo kudacika intege no kugira intego
Ndaruhutse avuga ko nyuma yo gusoza kaminuza azasubira ku ivuko gushyira mu ngiro ubumenyi yakuye mu mahanga
Ndaruhutse yabonye PhD ku myaka 32 y'amavuko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ndaruhutse-yateye-umugongo-ibindi-akihebera-ibijyanye-no-gutwara-abantu-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)