Umuhanzi PAMANENTO Uzwi nka Pamaa uri gukora kuri ubu injyana ya Afrobeat #rwanda #RwOT

webrwanda
0

PAMANENTO Uzwi nka Pamaa
Umuhanzi uri gukora kuri ubu injyana ya Afrobeats, gusa yatangiye akora hip-hop aza guhindura. Ni Umusore w'imyaka 23 wavukiye mukarere ka Bugesera . Yize amashuri ye mu Indatwa n'Inkesha (G.S.OB ) kuri ubu akaba ari gusoza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda.

Vuba aha aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya 4 â€"OYA iri munjyana ya Afrobeats , amajwi yakozwe na Producer Booster , amashusho atunganywa na Director Parker na One B . Uwambitse abagaragara muri Video ni (Matheo design ). Ubu iri hanze ukaba wayisanga ku rubuga rwe rwa YouTube.

Iyi ndirimbo ishingiye kunkuru ibaho mubuzima bw'abakundana , aho umwe muri bo atangira kugaragaza impungenge ko ahari batamukunda , akamera nk'udafite ikizere , akagaragaza ko ashidikanya kuhazaza h'urukundo arimo. Hanyuma rero Iyi ndirimbo ni nk'igisubizo umukunzi we amuha amubwira ati ' kukuvaho (Oya) ntibyambaho ,( Oya) Iyi ndirimbo yanditswe na Pamanento ari kumwe n'inshuti ze za hafi.

The post Umuhanzi PAMANENTO Uzwi nka Pamaa uri gukora kuri ubu injyana ya Afrobeat appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-uri-gukora-kuri-ubu-injyana-pamanento-uzwi-nka-pamaa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)