Umukinnyi ngenderwaho muri APR FC agomba kumara hanze byibuze ibyumweru bibiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Mali ukinira APR FC, Mahamadou Lamine Bah agomba kumara byibuze ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga kubera imvune.

Uyu mukinnyi ukina afasha abataha izamu, yagize imvune y'akagombambari (Cheville) mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona.

Lamine Bah akaba yaravunikiye mu mukino wa Etincelles FC wabaye ejo hashize ku Cyumweru kuri Stade Umuganda.

Yavuye mu kibuga ku munota wa 50 kubera imvune asimburwa na Tuyisenge Arsene.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Lamine Bah yagize ikibazo cy'akagombambari ariko bidakomeye cyane ariko akaba atagomba kugaruka mu kibuga mbere y'ibyumweru bibiri.

Mahamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali yasinyiye APR FC muri Nyakanga 2024 avuye muri Olympique Béja yo muri Tunisie.

Lamine Bah agomba kumara hanze byibuze ibyumweru bibiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-ngenderwaho-muri-apr-fc-agomba-kumara-hanze-byibuze-ibyumweru-bibiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)