Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka yabaye ku bakora umuhanda Ngoma-Bugesera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, ibera mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi ahari gukorwa umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Ngoma n'aka Bugesera.

Umwe mu bahawe akazi mu kubaka uyu muhanda waganiriye na IGIHE, yavuze ko bafite ahantu bajya basuka ibitaka mu isambu y'umuturage, munsi yaho hari ahantu hasi cyane ngo hariyo ikirombe cy'umucanga.

Uwari utwaye imashini yasanzaga rya taka ageze hepfo asa nk'uwubuze feri iyi mashini iramanuka igonga umuturage we arayisimbuka imunyura hejuru iramwica mu gihe undi bari kumwe we yakomeretse cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel yabwiye IGIHE ko hapfuye umuntu umwe mu gihe abandi bajyanywe kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana, yabwiye IGIHE yavuze ko kugeza ubu batari bamenya neza icyateye iyi mpanuka kuko uwari utwaye iyi mashini bivugwa ko yakatiraga mu muhanda.

Ati 'Ni umugabo w'imyaka 43 yari ari kumwe n'umutekenisiye wabo. Ntabwo turamenya neza icyateye impanuka ariko imodoka yamanutse hasi cyane umushoferi arayisimbuka imuca hejuru, uwo mutekenisiye we yajyanywe ku bitaro bya Kibungo niho ari kuvurirwa mu gihe umujyanama w'ubuzima nawe bagonze we yahawe imiti ubundi agataha.'

SP Twizeyimana yasabe abatwara ibinyabiziga bose kujya babanza kubisuzuma mbere yo kubitwara bakamenya nib anta kibazo na kimwe bifite. Yasabye kandi abatwara ibinyabiziga kwirinda ibisindisha, uburangare n'ibindi bibi byose byatuma bakora impanuka.

Imashini iri kwifashishwa hakorwa umuhanda yakoze impanuka, umwe ahasiga ubuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuntu-umwe-yapfiriye-mu-mpanuka-yabaye-ku-bakora-umuhanda-ngoma-bugesera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)