Umunyamabanga Uhoraho agira ruhare ki mu miyoborere ya Minisiteri? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo ni imwe muri nke cyane zahinduriwe Abaminisitiri muri Guverinoma nshya, ndetse hadashize ukwezi n'Umunyamabanga Uhoraho arasimbuzwa.

Hari abajya baganira batebya bakavuga ko ubundi Umunyamabanga Uhoraho bumva akwiye kuvaho agiye mu kiruhuko cy'izabukuru kuko nyine izina rye ryitwa ko 'ahoraho', ariko inshingano ahabwa n'amategeko zigaragaza ko ari we mutima w'imibereho n'imiyoborere y'urwego akorera, bityo uwavuga ko aho bigenda neza abigiramo uruhare runini n'ibipfa bikamubarwaho ntiyataba yibeshye.

Inzego zifite Ubunyamabanga Buhoraho zirimo Minisiteri zose n'ibigo bitandukanye. Bose bahurira ku nshingano zirimo gucunga imari, ibikoresho kuyobora abakozi no gushyira mu bikorwa igenamigambi.

Muri Minisiteri, Umunyamabanga Uhoraho aba ashinzwe gukurikirana no gushyira mu bikorwa inshingano zayo, gucunga ingengo y'imari n'umutungo no kuyobora abandi bakozi baba abagize ubunyamabanga n'abandi bose bayikoramo hagamijwe kuzuza inshingano zayo.

Nelly Mukazayire abinyujije kuri konti ya X yagize ati 'Nshimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame wongeye kumpa andi mahirwe yo gukorera igihugu cyanjye binyuze mu guteza imbere imikino."

"Siporo ni igice cy'ingenzi mu iterambere ry'u Rwanda, ikagira igice gitera imbere byihuse cyo kwakira ibikorwa bikomeye byaba iby'imbere mu gihugu no hanze yacyo.'

Abayobozi bo mu rwego rwa tekinike babarizwa mu Biro by'Umunyamabanga Uhoraho, abadakorera mu biro bye bagakurikiza amabwiriza aturuka mu biro bye. Gusa ntayobora Minisitiri n'abakorera mu biro bye barimo umujyanama n'umugenzuzi w'imari n'Umunyamabanga wa Leta n'abakorera mu biro bye.

Usibye umushahara mbumbe wa 1.617.505 Frw, Umunyamabanga Uhoraho agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo we birimo ibihumbi 100 Frw buri kwezi y'itumanaho rya telefoni yo mu biro, n'andi ibihumbi 100 Frw y'itumanaho rya telefoni igendanwa.

Agenerwa kandi ibihumbi 200 Frw yo kwakira abashyitsi mu kazi buri kwezi, anyura kuri konti ya Minisiteri, akoroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n'ibintu.

Ku banyamabanga bahoraho b'ibigo n'inzego zitandukanye, inshingano zigenda ziyongeramo ibyo amategeko abigenga ateganya.

Nk'urugero mu Rwego rw'Umuvunyi, Umunyamabanga Uhoraho ashinzwe gushyira mu bikorwa inshingano z'Urwego akurikije amategeko arugenga, politiki n'umurongo byemejwe n'Inama y'Abavunyi no gushyira mu bikorwa igenamigambi ry'Urwego.

Ashinzwe kandi gucunga imari, ibikoresho n'abakozi b'Urwego; no gutunganya indi mirimo ijyanye n'inshingano y'Urwego yahabwa n'Inama y'Abavunyi.

Ingingo ya 112 y'Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida wa Repubulika ashyiraho iteka ryemezwa n'Inama y'Abaminisitiri ryerekeye gushyiraho no kuvanaho abayobozi barimo Abanyamabanga Bahoraho muri za Minisiteri n'Abanyamabanga Bakuru b'izindi nzego za Leta.

Nelly Mukazayire yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamabanga-uhoraho-agira-ruhare-ki-mu-miyoborere-ya-minisiteri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)