Umunyarwandakazi Uwambaza Clementine yahunze igihugu kubera ubuhanuzi bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanuzikazi UWAMBAZA Clementine wabarizwaga mu itsinda rya Love your Nation yamaze guhunga igihugu ubu amakuru atugeraho aravuga ko abarizwa mu gihugu cy'u Bubiligi ku mugabane w'u Burayi.

Haracyekwa ko uwo muhanuzikazi yaba yaragiranye ikibazo gikomeye na bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu. Twagerageje kumushaka kuri telephone ye igendanwa ntitwabasha kumubona ngo abe yabasha kudusobanurira neza ibiri kumuvugwaho.

Hari umwe mu banyarwanda utashatse ko dutangaza izina rye uri mu gihugu cy'u Bubiligi watwemereye ko UWAMBAZA Clementine koko yaba yarahungiye mu Bubiligi anatwizeza ko mu minsi iri imbere azatugezaho amakuru atari igihuha agaragaza aho uwo muhanuzikazi yaba arimo kubarizwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umuco/Umunyarwandakazi-Uwambaza-Clementine-yahunze-igihugu-kubera-ubuhanuzi-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)